Nyamasheke: Abanyamadini biyemeje gukangurira abayoboke babo gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19

Abakuriye amadini n’amatorero mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko biyemeje gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo ibikorwa bizagende nk’uko byateganyijwe.

Ibi byunguranyweho ibitekerezo kuri uyu wa kabiri, tariki 26/03/2013 mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abakuriye amadini mu rwego rwo gutegura gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine, atangaza ko akarere ka Nyamasheke gasanganywe imikoranire myiza n’amadini muri izi gahunda ariko bikaba bisaba ko bongera kwibukiranya ku ruhare rwabo mu gukangurira abayoboke bashinzwe kwitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 19.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gatete Catherine ashima uruhare rw'abanyamadini.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame Gatete Catherine ashima uruhare rw’abanyamadini.

Muri izo gahunda harimo izijyanye no gutunganya inzibutso za Jenoside ndetse no kwitabira ibiganiro bizatangwa hirya no hino mu midugudu.
Ikigenderewe kikaba ari uko abaturage bose bumva ko kwibuka bibareba kugira ngo he kugira abumva ko kwibuka ari ibya bamwe.

Kubera ko gutangira icyunamo bizaba ari ku Cyumweru kandi amadini n’amatorero menshi akaba ari ho aterana, ubuyobozi bw’akarere n’abakuriye ayo madini bumvikanye ko amateraniro na misa byakorwa mbere ya saa tatu za mugitondo kugira ngo nyuma yaho abaturage bose bakomereze icyarimwe mu muhango wo gutangiza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Izindi gahunda ziteganyijwe mu kwibuka ku nshuro ya 19 ni izijyanye no kuremera abacitse ku icumu bacyugarijwe n’ubukene.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko gahunda zose bumvikanye n’abanyamadini uburyo bazazishyira mu bikorwa bagamije kugira ngo kwibuka muri uyu mwaka bikorwe nk’uko byateganyijwe.

Abanyamadini bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagiye gukangurira abayoboke babo kuzitabira gahunda zo kwibuka.
Abanyamadini bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagiye gukangurira abayoboke babo kuzitabira gahunda zo kwibuka.

Archdeacon Nteziryayo Martin (Pasiteri uhagarariye abandi mu Itorero Anglican) wari witabiriye iyi nama yatangarije Kigali Today ko we n’abandi bayobozi b’amadini bagiye gukangurira abayoboke babo kuzitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka, by’umwihariko gahunda ziteganyijwe mu cyunamo kandi bagakangurira abayoboke babo kurangwa no koroherana.

Muri rusange, ngo imyiteguro y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke irimo kugenda neza ku buryo ibyinshi byamaze kujya mu buryo.

Ibisigaye birimo amabara azakoreshwa muri izi gahunda na byo bikaba byizewe ko bizabonekera igihe, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka