Nyamasheke: Abana barashinja ababyeyi kubarangarana mu burere bwabo

Abana bo mu Karere ka Nyamasheke barashinja ababyeyi kutita ku nshingano zo kubarera bigatuma hari abatakaza uburere bakiri bato bikabaviramo ubuzererezi.

Bamwe mu bana bavuga ko batereranwa n'ababyeyi
Bamwe mu bana bavuga ko batereranwa n’ababyeyi

Tariki 16 Kamena 2018,abana bo muri ako karere bizihije umunsi w’umwana w’Umunyafurika.Abana bagaragaje ko bazi neza imvune ababayeyi babo bagira babashakira imibereho,ariko bakabasaba no kubuka kubaha uburere bukwiriye.

Yagize ati “Ntibaduha umwanya ngo tuganire,baba bagomba kutwegera nk’ababyeyi bakatugira inama y’uko tugomba kwitwara. Hari igihe uba ukeneye umubyeyi ushaka kumubaza nk’umukoro,wamubura bigatuma utabimenya.Twabasaba kwisubiraho.”

Undi mwana witwa Niyonsenga Aime yunzemo ati “Hari igihe umwana ashobora kunanira ababyeyi ari bo babigizemo uruhare urugero,gutinda gutaha kw’ababyeyi, umwana yamubaza ikintu,ati ndananiwe agahita yiryamira,ati uzambaze ejo, ejo nabwo bikamera gutyo.”

Nyirakanyana Marie Gorethe ni umubyeyi ufite abana barindwi, yemeza ko ibyo abana bavuga ari byo,ariko aho bigaragara usanga hari ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi bombi.

Ati “Icyo nshishikariza ababyeyi n’ukugira uruhare runini mu kuganira n’abana niyo yaba n’amasaha abiri baba bamaze kuganira n’umwana icyo akeneye akaba yakimuha.”

Abana bo mu Karere ka Nyamasheke bizihije umunsi mpuzamahanga w'umwana w'Umunyafurika
Abana bo mu Karere ka Nyamasheke bizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukamana Claudette, yemeza ko abana batereranwa n’ababyeyi babo, bibahungabaniriza ubuzima bw’ejo hazaza.

Ati “Hari aho ukibibona ku babyeyi,bakabyuka bagenda bagataha abana baryamye ibyo biracyahari,biragaragara kandi bibangamira abana. Umwana iyo atabona umubyeyi hari icyo ahungabanaho mu bwonko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka