Nyamasheke : Abana 87% bamaze kuva mu mirire mibi

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamasheke buvuga ko abana bagera ku 3080 bakize indwara ziterwa n’imirire mibi mu gihe cy’imyaka itatu.

87% by'abana bavuye mu mirire mibi abandi bari kwitabwaho ngo batazahura nayo
87% by’abana bavuye mu mirire mibi abandi bari kwitabwaho ngo batazahura nayo

Babifashijwemo n’umushinga wa Embassy of the kingdon of the Netherlands (EKN) uterwa inkunga na Ambasade y’Ubuhorandi, ugamije kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka ibiri.

Ubwo uyu mushinga wasozaga ibikorwa byawo mu karere ka Nyamasheke bamwe mu babyeyi wafashije bavuze ko wabagobotse kuko waje abana babo bamerewe nabi.

Aba babyeyi bavuga ko ubumenyi bahawe bwagize uruhare mu kurwanya izi indwara zikomoka ku mirire mibi, kandi bakaba bizeye ko batazasubira inyuma.

Ababyeyi batanga ubuhamya bavuga ko abana babo bakize imirire mibi
Ababyeyi batanga ubuhamya bavuga ko abana babo bakize imirire mibi

Mukakinani Vestine yagize ati « Umwana wajye yari ananutse cyane yaracuramye umusatsi yagize umwaka apima ibiro bitandatu. Ubu agize imyaka ine afite ibiro 15, ubu umwana ni muzima. »

Mukabutera Christine umuyobozi w’umushinga EKN avuga ko intego bari bafite zo guhangana n’imirire mibi mu bana 3080 zagezweho, bakaba bafite n’abandi ibihumbi icumi bari kwitaho kugira ngo bakumire icyo kibazo.

Avuga ko kuri abo hiyongeraho no gufasha ababyeyi ibihumbi 15 bonsa n’abatwite, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi y’umwana kuva yasamwa.

Bankundiye Etienne ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu abana bafashwa n’akarere ndetse n’abafashwa n’umushinga wa EKN, bamaze kugera kuri 87 % badafite ikibazo cy’imirire mibi.

Bankundiye Etienne ushinzwe ibikorwa by'ubuzima mu karere ka Nyamasheke avuga ko umushinga EKN wageze kuntego zawo
Bankundiye Etienne ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Nyamasheke avuga ko umushinga EKN wageze kuntego zawo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka