Nyamasheke: Abakozi basabwe kugira impinduka zigaragara mu kazi gashya bahawe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwasabye abakozi 336 bose bo mu karere kugaragaza impanduka nyazo mu kazi gashya bahawe nyuma y’uko hakozwe amavugurura y’abakozi ba Leta.

Ibi babisabwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Mutarama 2015, ubwo abakozi bose bahabwaga amabaruwa abashyira mu myanya mishya bahawe ijyanye n’uburyo bazakora muri uyu mwaka.

Muri aya mavugura abakozi benshi bagiye bahindurirwa imirimo ndetse bagenda bahindurirwa aho bakoreraga, bikaba biteganyijwe ko buri mukozi agomba kuba yageze aho azakorera bitarenze icyumweru kimwe.

Abakozi bari bategereje n'amatsiko imyanya bashyizwemo.
Abakozi bari bategereje n’amatsiko imyanya bashyizwemo.

Abakozi batanu bamanuwe mu ntera bagashyirwa mu mirenge bitewe n’uko impamyabushobozi zabo zitari nibura ku rwego rwa A0 rusabwa umukozi ukora ku rwego rw’akarere.

Muri aya mavugura kandi hari umukozi wazamuwe mu murenge ashyirwa ku rwego rw’akarere. Imyanya ine isigaye idafite abakozi izapiganirwa mu gihe kiri imbere kitaramenyekana.

Buri mukozi yahamagarwaga imbere y’abandi bakamubwira umwanya yahawe n’aho azawukorera, bikaba byatangajwe ko nta mukozi wabuze aho akorera, uretse abari bafite amasezerano y’igihe gito.

Bamwe mu bakozi b'akarere ka Nyamasheke.
Bamwe mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke.

Agnes Musabyimana yari ashinzwe uburezi mu murenge wa Nyabitekeri, yashyizwe mu murenge wa Shangi nk’ushinzwe imibereho myiza , avuga ko yashimishijwe n’uburyo iri vugurura ryakozwe kuko abakozi bagiye bashyirwa mu myanya hagendewe ku byo bize n’ubushobozi bagaragaza mu kazi.

Yagize ati “ni byiza cyane kuba abantu bagiye bashyirwa mu myanya n’ubundi bari bakwiye kuba bariho bizatuma tugera ku musaruro wifuzwaga kandi akazi karusheho kugenda neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Bahizi Charles, yavuze ko impinduka zabayeho zigamije kunoza umurimo no kurushaho gukora cyane hagamijwe iterambere ry’igihugu, asaba abakozi bose bagiye mu myanya kuzakora neza kurushaho, bakagaragaza umusaruro cyane ko bashyizwe mu myanya hakurikijwe ibyo bize n’ubushobozi bwabo.

Umuyobozi w'akarere by'agateganyo, Bahizi Charles, yabasabye gukorana umurava.
Umuyobozi w’akarere by’agateganyo, Bahizi Charles, yabasabye gukorana umurava.

Yagize ati “turizera ko umusaruro uzaba mwiza kurushaho kuko bagiye gukora mu myanya ijyanye n’ibyo bize kandi bashoboye, turizera ko mu minsi izaza umusaruro uzaba utangiye kuboneka kandi turabasaba gukorana ubwitange aho bafite gushidikanya bagasaba inama kugira ngo tuzagere ku mihigo twiyemeje”.

Bamwe mu bakozi bagaragaje impungege z’uko hari aho bashyizwe ahantu kure ugereranyije n’imiryango yabo ndetse n’aho bakoreraga, mu gihe abandi bakoreraga ku rwego rw’akarere, bamanuwe mu ntera bagashyirwa mu mirenge ahanini ngo bitewe n’impamyabushobozi zabo, zitabemereraga kuguma ku rwego rw’akarere.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

GATARINA NDABONA YARASHIZEMO ASIGARANYE NKA 40KGS KUBERA UBWOBA BWO GUFUNGWA, NIYUMVE UKO IGIHE BIRIRWAGA BATESA ABAKOZI BABAHIMBIRA AMAKOSA, UKO BIBABAZA!

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka