Nyamasheke: Abakozi barashishikarizwa gushyira hamwe bakesa imihigo
Abakozi b’akarere ka Nyamasheke basabwe n’ubuyobozi bwabo kurangwa n’ishyaka mu kazi kabo, bafashanya muri byose kugira ngo bazagere ku ntego bihaye mu kwesa imihigo abaturage babategerejeho.
Ibi babisabwe n’ubuyobozi, kuri uyu gatanu tariki ya 15/5/2015, mu gikorwa cyo kureba ibyagezweho n’ikigega gifasha abakozi b’akarere ka Nyamasheke mu mibanire y’akazi na nyuma y’akazi kabo gasanzwe kizwi ku izina rya CAS (Caisse d’action d’entraide).

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien yavuze ko ahariubushake , urukundo n’umubano mwiza ntakihabura, akaba yasabye abakozi b’akarere ka Nyamasheke gukomeza igikorwa cyiza batangiye cyo gufashanya mu byiza no mu bibi, bikazabafasha kwihutisha akazi kandi bakesa imihigo ituma bakorera abaturage nkuko babibatezeho.
Yagize ati “Turashima gushyira hamwe nk’abakozi bacu, iyo abantu bakundana barafatanya bakagira icyerekezo kimwe bakagira ishema ryo gukora akazi bityo nta kabuza n’imihigo barayesa.”

Mugwiza Theogene umuyobozi wa CAS (Caisse d’Action d’Entraide) avuga ko bikwiye ko abantu bose bakorana bagira n’ ibibahuza nyuma y’akazi, ugize ibyago agatabarwa n’abandi ugize ibyishimo abandi bakamusura, ibi ngo bituma ubumwe bwiyongera mu bakozi kandi bagakora akazi kabo bafashanya kandi bishimye.
Ati “kubana mu buzima bw’akazi no hanze y’ako bituma abantu bakorana umurava bakumva ko ari abavandimwe,barakeburana, ubabaye abandi bakamufasha uwishimye nabwo bakamufasha kwishima, nibyo bikwiye kuranga abakozi bose.”
Mugwiza avuga ko bifuza kurenga urwego rwo gufashanya bakaba bari gutekereza n’imishinga migari bakorana ikabateza imbere, kandi ngo ikigega nk’iki gikomezwa no gushyiraho inzego zihamye zituma ibiba byose bibera mu mucyo.
Iki kigega gihuza abakozi b’akarere ka Nyamasheke cyavutse mu mwaka wa 2008, kuri ubu gifite abanyamuryango bagera kuri 56, batanga ibihumbi 3 buri kwezi. Uretse kandi ibikorwa bakoze byo gufashanya hagati yabo bafite amafaranga arenga miriyoni n’igice muri icyo kigega.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gukorera hamwe nk’ikipe imwe bizafasha abavuka i Nyamasheke gukomeza kubaka ubumwe mu bakozi bagatsinda icyabatanya akarere kagatera imbere
gukorera hamwe nk’ikipe imwe bizafasha abavuka i Nyamasheke gukomeza kubaka ubumwe mu bakozi bagatsinda icyabatanya akarere kagatera imbere