Nyamasheke: Abakora ubucukuzi barasabwa kubahiriza amabwiriza abugenga
Mu nama akarere ka Nyamasheke kagiranye n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012, abacukuzi basabwe kubukora mu buryo burengera ibidukikije kandi bwemewe n’amategeko.
Ubucukuzi bukorerwa muri ako karere bugaragaramo ibibazo bitandukanye harimo nko kwangiza ibidukikije, gukoresha nabi impushya bafite, kutagira ubwishingizi bw’ubuzima ku bakozi bose, kudatanga raporo zabo ndetse no kurengera imbago zabo.
Umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu karere, Iyakaremye Evelyne, yasabye abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kubaka ko bakosora ayo makosa yose agaragara mu kazi kabo ka buri munsi, bakirinda kwagiza imigezi n’amashyamba, bakanubahiriza uburenganzira bwa ba nyiri amasambu badacukura mu buryo batumvikanye.
Abakoresha mu bucukuzi kandi basabwe guha abakozi babo imyambaro yabugenewe nk’inkweto n’ingofero bizajya bibarinda impanuka bashobora guhura nazo mu kazi, abatagira ibyangombwa bakabisaba, ndetse abashinzwe ubuhinzi n’abashinzwe amashyamba bakajya babahora hafi babagira inama.
Muri iyi nama kandi banasobanuriwe ko hariho gahunda yo gushyiraho amahuriro y’abacukuzi ku rwego rw’akarere, kuko ubusanzwe yari ari ku rwego rw’intara.
Banahawe kandi ikiganiro ku buryo bwo gukora ubucukuzi bugezweho kandi bwubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije, banashishikarizwa kwibumbira mu makoperative.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|