Nyamasheke: Abagore bahonga amafaranga abagabo bubatse bari gusenya ingo nyinshi
Abagore bo mu Karere ka Nyamasheke barimo gutaka kubera abagore bafite amafaranga babatwarira abagabo, bigasenya ingo n’imiryango.

Kuva umugabo wa Mukangweshi Evelinne, utuye mu Murenge wa Cyato yamuta, amaze kuzenguruka mu bagore 17 abaharika. Mukangweshi avuga ko ari ibintu abaturanyi be bose bazi, kandi ko umugabo we ntacyo bimubwiye.
Agira ati “Umugabo wanjye twashakanye kera twabyaranye abana icyenda. Nyuma yanjye yazanye abagore 17 bose bose basohorera mu byanjye.”
Avuga ko amakuru atanga ari ukuri yahagararaho, akaba yanakwemera kugufungirwa basanze aharabika umugabo we. Gusa icyo sicyo kimuhangayikishije, ahubwo imitungo yashakanye n’umugabo yose abo bagore bakaba barayigabanyije.
Kimwe na bagenzi be, Mukangweshi yemeza ko iki kibazo giterwa n’abagabo babaye bake, bityo abagore benshi badafite abagabo ariko bafite amafaranga bagakora ibishoboka byose kugira ngo bigarurire abagabo babandi.

Umwe muri aba bagore avuga ko hari abagore baba bishakira abagabo bubatse, kugira ngo basenye ingo babane nabo.
Ati “Abagabo barabuze! Iteka ufite amafaranga ayaha umugabo akamujyana utayafite. Niyo mpamvu umugore uyafite nawe yayatanga akagumana n’umugabo we. Ariko iyo ntayo ufite arakwirukana ati ‘Subira iwanyu ujye kuyazana’ ukanakubitwa bikomeye cyabe.”
Nubwo abagabo batabyemera iki kibazo, ariko usanga ubihakana nawe abaturanyi bamuhera akato ku karubanda ko afite umwe cyangwa babiri.
Umwe mu baganiriye na Kigali Today utarashatse ko amazina ye atangazwa, mu bisobanuro atanga yemera ko afite undi ariko ko yemera uwo bashakanye gusa. Ati “Mfite umugore mukuru. Nonese navuga ngo mfite babiri batari mu gitabo bombi mfite babiri bose tubyaranye!”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael, avuga ko imyumvire iracyari hasi ku baturage. Ariko yizeza ko batangiye ubukangurambaga bwo kuganiriza abaturage ku gira ngo birinde ubuharike kuko busenya imiryango.
Ati “Ubusanzwe yaba ubuharike cyangwa inshoreke itegeko rirabibuza ntabwo ryemera ko umuntu azana inshoreke cyangwa aharika uwo bashakanye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ntubutangaza imibare y’uko ubuharika buhagaze muri aka karere.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimutabare. kuko
birababaje
ntanajyambere
arimo
ibaze?
ubumituwer
arayibaha
schl
fees. ababishinzwe
nibatabate
kabsa
NUKURI RETA NUMUBYEYI WATWESE
NABOBATAGIRA ABAGABO NABAYO
KANDI BARABAKENEYE NABO BATIRWANYE NGO BATANGE AMAF
BABA ABANDE?
ariko ngo abagabo ni bake. mwibyirengagiza kandi byavuzwe ubwo ni cyo kibazo. hakemurwe icyo rfero!!!
abayobozi nicyo babereyeho gukora ubukangura mbaga
Ingamba nziza nukwigisha abana b abakobwa kandi leta igakora politique yo guhanga akazi. Ibi biterwa nubujiji nubukene, kubyara abana benshi....
ubuharike burasenya bsbureke kabisa