Nyamasheke: Abafite ubumuga ntibishimira abakibita amazina abapfobya

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko hakiri abantu bakibita amazina abakomeretsa, bakavuga ko bituma batisanzura mu muryango Nyarwanda kimwe n’abandi.

Abafite ubumuga Nyamasheke bavuga ko hari abakibita amazina Abapfobya.
Abafite ubumuga Nyamasheke bavuga ko hari abakibita amazina Abapfobya.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwemeza ko hari bamwe mu baturage bakicyita abafite ubumuga amazina mabi ariko ko ubukangurambaga bugenda bukorwa kugirango bicike.

Abraham ni umwe mu bafite ubumuga bw’ukuguru ariko ngo nicyo kibazo kimuhangayikishije kuko ngo aho anyuze ngo yumva bamwe bavuze ngo dore cyakimuga bikamutera agahinda.

Agira ati “Hariho bamwe banyita ngo dore cyakimuga kubera ko mfite ukuguru kumwe iyo barinyise numva ngize umujinya kuko iyo banyise ngo ndi ikimuga. Na njye nareba nkabona ntameze nk’abandi nkumva ngize agahinda kuko nitwa Abraham bagomba kunyita Abraham iyo ni imvugo mbi.”

Abafite ubumuga Nyamasheke babangamiwe n'ababita amazina y'ibitutsi abatesha agaciro.
Abafite ubumuga Nyamasheke babangamiwe n’ababita amazina y’ibitutsi abatesha agaciro.

Bamwe mu bafite abana bafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye bavuga ko birirwa barwana intambara zitoroshye n’abasesereza abana babo babita amazina mabi abatera ipfunywe mu muryango Nyarwanda bakababwira ko ibyo bidakwiye kuko ari abana nk’abandi.

Musabyimana Olive ati “Nyine ibyo bajya babivuga bakabatuka ngo ni ibimuga , ibicumba tugakora intambara nabo nk’ababwira ngo nti nawe yavukiye amezi icyenda nkawe nawe ni umuntu.”

William Safari Umukozi ushinzwe Ubukangurambaga mu Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga NUDOR, avuga ko batazahwema zo gukomeza gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abagifite imyumvire yo gusesereza abafite ubumuga kugirango babicikeho kuko babita ibintu aho kubita abantu.

Ati “Kuba bigihari byo biracyahari ariko zimwe mu ingamba dufite nugukomeza gukora ubuvugizi mu rwego rwo guhindura imyumvire tubumvisha ko ariya mazina Atari meza kuko apfobya abantu ,ntiyereke umuntu ko ari umuntu ahubwo akamwereka ko ari ikintu.”

Simbarikure Theogene, umukozi w’akarere ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’igihugu avuga ko hari inyito zashyizweho ziboneye zikoreshwa ku bafite ubumuga harimo abafite ubumuga bw’ingingo, abafite ubumuga bwo mu mutwe , abafite ubumuga bwo kumva no kutabona.

Akomeza avuga ko izindi nyito zitemewe kandi n’abazikoresheje kubushake barabihanirwa kuko byambura abantu uburenganzira bwabo.

tariki ya 3 Ukuboza, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, insanganyamatsiko yuyu mwaka iragira iti “kwita ku iterambere rirambye, duharanira kugira umurimo kuri bose.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka