Nyamasheke: Abafite ubumuga n’abanyantege nke barasabwa gukanguka

Umufaransa Hugues Nouvellet, ushinzwe tekiniki mu iterambere ridaheza kandi rigera kuri bose ku cyicaro cy’umuryango Handicap International, avuga ko abafite intege nkeya n’abafite ubumuga bakwiye gukanguka bakitabira kubyaza amahirwe batangiye kubona kugira ngo batere imbere.

Ibi yabivuze nyuma y’inama yo kumurika ibyavuye mu isuzuma (evaluation) amazemo iminsi mu karere ka Nyamasheke harebwa aho ibikorwa by’iterambere ridaheza bigeze kuva byatangira.

Ni mu nama yari igenewe abagenerwabikorwa, abafatanyabikorwa ba Handicap international n’abayobozi b’imirenge y’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatanu tariki ya 17/10/2014.

Hugues avuga ko yabonye ko iterambere ridaheza ritangiye kugera ahantu hose, abafite ubumuga n’abatishoboye bagatangira kujya mu mashuri, ndetse ashima uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagurukiye guteza imbere abaturage babo nta numwe baheje, agasaba ko bitahagarara.

Abafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa basanga iterambere ridaheza rimaze guter intambwe.
Abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa basanga iterambere ridaheza rimaze guter intambwe.

Hugues yavuze ko abagenerwabikorwa bakwiye kwitabwaho na bo bagakanguka kuko bigaragara ko bashubijwe inyuma igihe kinini, ubu bakaba ari bwo batangiye kubona amahirwe yo kwiga ndetse n’abakuze bakaba bari gutangira kugana ishuri.

Agira ati “biragaragara ko hari ibikorwa bimaze gukorwa kandi bigaragara, inzego zose zarabihagurukiye, abasubijwe inyuma batangiye gukanguka barajya ku mashuri, abakuze nabo ntibasigaye, bigaragara ko abantu bose bari kuzamuka bava mu mwijima bakabona urumuri, ndetse n’abandi bakiri mu mateka nibafate iya mbere”.

Nkurunziza Alphonse, ukuriye umushinga w’iterambere ridaheza mu karere ka Nyamasheke avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa kugira ngo abantu bose bisange mu itambere nta n’umwe uhejwe, inyubako zubakwa hitawe ku byiciro byose by’abantu, n’ibindi.

Hugues (uwa kabiri uturutse ibumoso) asaba ko aho iterambere ridaheza rigeze bitasubira inyuma.
Hugues (uwa kabiri uturutse ibumoso) asaba ko aho iterambere ridaheza rigeze bitasubira inyuma.

Nkurunziza agaragaza ko ariko hakiri ikibazo cy’imyumvire igikeneye kuvugururwa mu ngeri zose mu batanga serivise kuri bose, mu biro mu mabanki ndetse no mu batishoboye ubwabo.

Agira ati “biragaragara ko hari ubushake ku bafatanyabikorwa kugira ngo iterambere ridaheza rigere kuri bose, biracyasaba ko dukomeza ubu bushake twatangiranye haba mu buyobozi, mu batanga serivise ndetse n’abatishoboye ubwabo”.

Asaba abantu bose mu byiciro bitandukanye kwibuka iterambere ridaheza, abubaka inyubako zitandukanye bakibuka abana, abasaza, abafite ubumuga n’abandi, ndetse n’ahatangirwa za serivisi bakabikora babizirikana.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka