Nyamasheke: Abafatanyabikorwa barasabwa guhiga ibyo bafitiye ubushobozi

Mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke bibumbiye mu rugaga rwitwa JADF, bakoze inama yo kumurika ibyo bagezeho n’ibyo bazakira umwaka utaha barasabwa guhiga ibyo bashobora kuzahigura aho guhiga byinshi bakazakora bike.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yavuze ko abafatanyabikorwa b’akarere bakwiye kuba aba mbere mu guha abaturage ijambo bakagira uruhare mu byo baba bateguye, bityo bakabona amaboko atuma ibyo biyemeza kuzakora babikora neza kandi bikihuta kujya mu bikorwa.

Yabibabwiye agira ati “muri iyi nama dukwiye gufata ingamba z’ibyo tuzabasha gukora neza ariko kandi tugafata n’imyanzuro ko dukwiye guhiga ibyo dushoboye guhigura, tugakora ibyo dufitiye ubushobozi kuko kwizera ko abandi bazabidukorera ntibabidukorere byica intego yacu tuba twiyemeje, ibi bizatuma gahunda yo kwigira ijya mu bikorwa kandi twishimire kubaho twibeshejeho”.

Bahizi yasabye abafatanyabikorwa kugira uruhare rufatika mu gusobanurira abaturage ibyo bakora kugira ngo bajye babivuga nta bwoba ndetse bakabivuga nk’ishema ryabo, aha akaba yavuze ko kuba akarere karabonye amanota make, abaturage bavuga ko batagishwa inama mu bibakorerwa byaturutse ku kuba abafatanyabikorwa bataragize uruhare rukomeye mu kwibutsa abaturage no kubamenyesha ibyo bagezeho bityo bagatanga amakuru anyuranye n’ukuri kwabo ku bihari.

Bamwe mu bagize JADF mu karere ka Nyamasheke.
Bamwe mu bagize JADF mu karere ka Nyamasheke.

Uhagarariye abikorera yavuze ko imbaraga zabo arizo zizubaka akarere, bityo abasaba ko ibikorwa byabo bikwiye kuba mu nyungu zabo ariko kandi bikaba no mu nyungu z’abo baha serivise.

Yagize ati “niba dukora tudatekereza iruhande rwacu ntaho twaba tujya kuko abo baturage nitwe tubana nabo umunsi ku munsi, ariko kandi dukwiye gutinyuka tugasharika ubwoba tugatangira tukiteza imbere”.

Uhagarariye abikorera yongeye kwibutsa abafatanyabikorwa ko hakiri ibibanza mu isoko no mu gakiriro ka Rwesero ko bakwiye kuza gukoreramo ko nta kindi bisaba uretse gutinyuka bagafata iya mbere bakiteza imbere bakanateza imbere imiryango yabo n’akarere muri rusange.

Iyi nama y’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa b’ako ni inama iba buri mezi 6 mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibikorwa bahuriyeho by’akarere bigenda bitera imbere.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

burya umugabo ni uwiyemeza icyo azashobora , ninaho ikizere mubaturage uyobora kiva rwose, naho kujya kubaturaho ibintu bidashoboka ngo nuko wabyemeye kuzabikora imbere yabakuruta sibyo rwose

karangwa yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga abafatanya bikorwa ntawubasabye guhiga ibya mirenge ariko biyemeze bike ariko babikore neza ninabwo bidateza abayobozi ibibazo.

Adam yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka