Nyamagabe: Yahimbiye umukuru w’igihugu indirimbo kuko amukesha kuba akiriho
Fawusitini Ndayisaba ukomoka mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Uwinkingi, yahimbiye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame indirimbo, kuko amukesha kuba akiriho biciye mu miyoborere myiza.
Iyi ndirimbo ya Ndayisaba yashimishije abayobozi n’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza, bitera amatsiko Kigali Today kwegera uyu mugabo ngo ayitangarize icyatumye ahimbira umukuru w’igihugu indirimbo.

Impamvu nyamukuru yahimbye iyi ndirimbo, yiganjemo amagambo agaragaza ibyagezweho n’iterambere mu rusange igihugu gikesha Perezida wa repubulika, ni uko yahawe imiti y’ubuntu igabanya ubwandu bwa SIDA akaba amaze imyaka 10 kandi agikomeye.
Mu magambo Fawusitini Ndayisaba agarukaho mu ndirimbo ye, akaba avuga ko yicaye akareba uko ubuzima bwe bumeze n’iterambere umurenge we wagezeho akifuza ko itegeko nshinga ryahinduka Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akongerwa izindi manda.
Yagize ati “Mbese narebye imikorere ya Perezida, nkanjye mbana na VIH kandi abenshi barashize, nuko bajya mu mahanga batuzanira ikinini na nubu nkaba nkikanyakanya imyaka icumi ndayimaze, mperaho mpanga nti uyu mubyeyi angana iki.”
Yakomeje avuga ko icyo akundira Nyakubahwa perezida Paul Kagame ari uko yubahiriza amazerano agiranye n’abaturage.
Ati: “By’umwihariko nabonye ijambo avuga buri gihe, arishyira mubikorwa yatubwiye amashanyarazi akigera hano mu ndatwa mu minsi mike aba yageze mu Uw’inkingi.”
Uyu mugabo akaba yifuza kuba yazagira amahirwe akaramukanya n’umukuru w’igihugu akamushimira ku byiza akora.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|