Nyamagabe: Urubyiruko rufite gahunda yo kwigirira isuku no kuyishishikariza abandi

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruravuga ko rufite gahunda yo kubera abandi urugero rwiza rwigirira isuku, kandi rukazakora ubukangurambaga rushishikariza abaturage kugira isuku bita ku mibiri yabo, imyambaro, aho bagenda ndetse no mu ngo zabo.

Hari kuwa 7/1/2015 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye.

Urubyiruko rwaganiriye na Kigali today rwatangaje ko ibikorwa by’isuku bizakorwa bizivugira byo ubwabyo.

Urubyiruko rwasoje icyiciro cya mbere cy'urugerero ruzafasha abana kwirinda amavunja.
Urubyiruko rwasoje icyiciro cya mbere cy’urugerero ruzafasha abana kwirinda amavunja.

Uwitwa Urbain Rutabana yagize ati “biragaragara cyane ko hari ahantu hari umwanda ndetse n’abantu bawifiteho, ariko noneho nk’intore twebwe tuzatanga urugero, tuzakora ubukangurambaga, kandi n’ibikorwa byacu bizajya byivugira. Tuzagenda dukora ibikorwa by’amasuku ahantu ku mihanda dukora n’ubusitani”.

Uwitwa Angelique Umubyeyi nawe yagize ati “ikintu twebwe dushaka mu murenge wacu, intore zizadukurikira zizavuga ibintu byiza twagezeho, twakosoye umwanda wose warahacitse, abana barwaye amavunja tuzabakorera isuku tubereke uko birinda amavunja”.

Urubyiruko rw'Akarere ka Nyamagabe rwafashe ingamba zo gushishikariza abaturage kugira isuku.
Urubyiruko rw’Akarere ka Nyamagabe rwafashe ingamba zo gushishikariza abaturage kugira isuku.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe busaba abarangije itorero bagiye ku rugerero ko bagomba gukurikiza gahunda bihaye zo gusura abaturage babashishikariza kugirira isuku imibiri yabo ndetse n’aho batuye.

“Ni ugusaba guhindura imyumvire gusa, hariho abafite isuku nkeya aho batuye cyangwa ku mibiri kubera n’imyumvire, ariko nk’intore n’ubushake n’umurava bafite bizashoboka ko haba impinduka, hari ubwiherero busukuye n’isuku kandi hazabaho kugabanuka kw’indwara zituruka ku mwanda,” Philbert Mugisha, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.

Abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere bagera kuri 537 baturutse mu mirenge 4 ya Kibumbwe, Kibilizi, Gasaka na Kamegeri.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka