Nyamagabe: Urubyiruko 20 rwigishijwe ubumenyingiro rwemeje ko rusezereye ubushomeri

Hotel Golden Monkey yo mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 20 Mutarama 2023 yatanze impamyabushobozi ku rubyiruko 20 yigishije ibijyanye no guteka ndetse no kwakira neza abakiriya, ruhita rwemeza ko rusezereye ubushomeri.

Abahawe impamyabushobozi bahamije ko basezereye ubushomeri
Abahawe impamyabushobozi bahamije ko basezereye ubushomeri

Aba banyeshuri bari bamaze amezi atandatu bigishwa, basabwe kutazapfusha ubusa ubumenyi bungutse, babwirwa ko n’ubwo batabona akazi, bakihangira, kuko ibyo bize bitifashishwa muri hotel gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrande Niyomwungeri yagize ati “Mushobora gufata serivisi zo mu mahoteri, urugero nk’ibyo gukora imbuto no gukora umugati mwiza, mukaba mwabikorera mu mirenge iwacu.”

Yanababwiye ko yizeye ko mu mezi abiri batazaba bakibarirwa mu bashomeri bari muri aka karere, dore ko kugeza ubu habariwa 1,746 barangije amashuri yisumbuye na kaminuza badafite akazi.

Uru rubyiruko na rwo ruvuga ko rwiteguye kudapfusha ubusa amahirwe rwabonye yo gutoranywa muri bagenzi babo 300 bari bitabiriye gusaba bakimenya ko iyo hoteli ishaka gutanga amahungurwa.

Biringiye ejo heza kubera ubumenyi bahawe
Biringiye ejo heza kubera ubumenyi bahawe

Laurance Ishimwe wo mu Murenge wa Gasaka ati “Twize gukora, twiga no kwihangira imirimo. Ntabwo tugiye kuryamana izi mpamyabushobozi n’ibyo twize, kuko mu Karere ka Nyamagabe hari amahoteli n’amabare menshi.”

Yunzemo ati “Kandi no mu gihe umuntu atarabona akazi ashobora no gushaka aho akora umurimo w’ubukorerabushake kuko ari wo watuma abantu bamenya ko ushoboye, bakaguha akazi. Abantu ntibakumenya uramutse ugumye mu rugo ukiryamira.”

Paul Nshimyumuremyi, umuyobozi wa Hotel Golden Monkey, avuga ko bigishije aba basore n’inkumi barimo abakobwa 12 n’abahungu umunani ku nkunga y’ikigega gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (SDF), kibarizwa mu rwego rwo guteza imbere ubumenyingiro (RTB).

Iki gitekerezo kandi ngo bagikomoye ku kuba mu Karere ka Nyamagabe hagenda havuka amahoteli nyamara atagira abayakoramo kinyamwuga, bituma bajya gushakira abakozi ahandi, rimwe na rimwe abo bazanye ntibanahagume ahubwo bakigendera.

Meya Niyomwungeri, ati twizeye ko mu mezi abiri muzaba mutakibarirwa mu bashomeri
Meya Niyomwungeri, ati twizeye ko mu mezi abiri muzaba mutakibarirwa mu bashomeri

Bigishije 20 bonyine kuko ari bo baboneye inkunga yavuyemo ubushobozi bwo kubaha itike ibafasha kuza kwiga, ibikoresho bifashishije mu kubigisha ndetse no kwishyura abarimu babafashije.

Aba banyeshuri bigishirijwe muri Hotel, muri gahunda ikigo RTB cyatangije muri Nzeri 2017 yo kwigishiriza ubumenyingiro mu nganda.

Eugène Uwimana uyobora SDF avuga ko kugeza ubu, mu Karere ka Nyamagabe hamaze kwigishwa urubyiruko 285, naho mu gihugu cyose hamaze kwigishwa abagera ku bihumbi 21.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2023 abazaba bamaze kwigishwa muri iyi gahunda, bose hamwe bazaba ari 22,900.

Uhereye ibumoso, umubyeyi uhagarariye abandi, Meya wa Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri, n'umuyobozi wa Golden Money Hotel Paul Nshimyumuremyi
Uhereye ibumoso, umubyeyi uhagarariye abandi, Meya wa Nyamagabe Hildebrand Niyomwungeri, n’umuyobozi wa Golden Money Hotel Paul Nshimyumuremyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka