Nyamagabe: Umuyobozi wa Polisi yemereye babiri batishoboye kububakira
Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yubakiye abatishoboye 65 inzu zo kubamo, igatanga n’amashanyarazi y’imirasire ku bagera ku 7500, ababashije kwivuganira n’umuyobozi wa polisi bataha bimwe muri ibi bikorwa mu Karere ka Nyamagabe, yabemereye kubafasha.

Abo ni Joséphine Nyirandinkabandi na Marie Musabyimana batuye mu Mudugudu w’Agasharu ho mu Kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka yemereye kubakira, nyuma y’uko basabye ubufasha abayobozi bari baje gutaha inzu Polisi y’u Rwanda yubakiye Veneranda Mukandori muri uyu Mudugudu na bo bacumbitsemo.
Nyirandinkabandi yabwiye abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ko amaze imyaka itanu acumbitse muri uyu mudugudu, kandi ko na we yifuza inzu yo kubamo.
Bamubajije niba afite ikibanza cyo kubakirwamo yabasubije ko ntacyo agira, kuko nta n’isambu agira, hanyuma bamubajije aho bazamwubakira agira ati “Muzanshakishiriza nk’uko n’abandi batuye hano mwabashakishirije.”
Ubundi mu Mudugudu w’Agasharu acumbitsemo, hatuyemo abatishoboye bagiye bahatuzwa bakuwe hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe.

Nka Veneranda Mukandori aba bayobozi bari baje gutahira inzu, amaze imyaka ibiri avuye mu buhungiro. Ngo yageze mu Rwanda asanga ababyeyi be barapfuye, n’abavandimwe babiri yasanze agifite bamubwira ko isambu y’iwabo se yapfuye yari yarayigurishije.
IGP Dan Munyuza amaze kumva ikibazo cy’uyu mubyeyi yabwiye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ati “Nimumubonera isambu tuzamwubakira.”
Marie Musabyimana na we yabwiye abayobozi ko yapfakaye, akaba afite abana bane babana mu kazu k’icyumba kimwe yigondagondeye, kanava. IGP Dan Munyuza yamubwiye ati “Nawe tuzagufasha.”
Aline Dusengimana w’i Nzega mu Murenge wa Gasaka uri mu bubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka, ariko ubwo inzu ye yatahwaga akagaragaza ko kubaho bitamworoheye, we IGP Munyuza yamwemereye igishoro cyamufasha gutangira agashinga kamufasha mu mibereho.

Naho Christine Nyiracumi utuye mu Mudugudu wa Kumuganza, Akagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi, ubwo abayobozi bageraga ku nzu ye bareba uko amashanyarazi y’imirasire y’izuba yahawe na Polisi y’u Rwanda yifashe, IGP Munyuza yamwemereye ubufasha bw’umureko.
Ni nyuma y’uko yababwiye ko amafaranga yo kuwushyiraho ngo ajyane amazi mu kigega biguriye, bayifashishije bariha ishuri ry’umwana, bakaba bari batarabona ubundi bushobozi.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|