Nyamagabe: Umuyobozi w’akagari yabeshye mu nama bimuviramo ingaruka

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyanzoga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe yabeshye mu nama mpuzabikorwa y’akarere yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 27/02/2014 maze bibyutsa andi makosa yakoze, akaba agiye kuzafatirwa umwanzuro hakurikijwe uko ibihano byo mu rwego rw’akazi bikurikirana.

Ubwo uyu muyobozi yasabwaga kuza imbere ngo asobanure ikibazo cy’inzoga z’inkorano zikorerwa mu kagari abereye umuyobozi zikaba intandaro y’umutekano muke, yavuze ko izi nzoga zamaze gucika burundu zitakihakorerwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiliza Jeanne wari uyoboye iyi nama yabajije inzego z’umutekano niba koko zaracitse burundu maze polisi ndetse n’ingabo bemeza ko izi nzoga zitemewe zikihakorerwa ndetse biza gushimangirwa n’abakuru b’imidugudu igize aka kagari bose, nyuma nawe aza kubyemera ko zitarahacika ariko ko hari ingamba zafashwe zo kuzihashya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo yahise abaza mu bitabiriye inama igihano yahanishwa maze bamwe batangaza ko basanga yakatwa kimwe cya kane (1/4) cy’umushahara we, abandi bavuga ko harebwa icyo amategeko avuga ku cyaha cyo kubeshya.

Ndorimana Jean Chrisostome, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika yahise atangaza ko n’ubundi uyu muyobozi w’akagari ka Nyanzoga yari asanzwe hari amakosa afite ndetse hakaba hari n’ibihano yahawe, akaba yari ageze ku gihano cyo kunengwa (blame) hakurikijwe uko ibihano byo mu rwego rw’akazi bikurikirana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yasabye ko bareka akarere kakazareba ayo makosa yandi yagaragaye kuri uyu mukozi maze hagafatwa umwanzuro hakurikijwe amategeko.

Ati “Amategeko nta cyuho atanga. Turegeranya ibigaragaza amakosa asanzwe akora maze harebwe ibihano biteganywa n’itegeko”.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabasha kumenya ayo makosa yandi uyu muyobozi witwa Aburorabo Charles yagiye akora ndetse n’ibihano yahawe.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

ntabwo twakwihanganira abayobozi bakora nabi nyuma bakaza kwirashusha inyoni ngo barasaba imbabazi. amategeko akurikizwe

sezari yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

abayobozi nkaba se baracyaboneka, ahubwo avuga nkabandi nkawe kuko ubwo wasanga atari wenyine, ubundi buri cyaha kigira complicity, hari abantu baba basebya muzehe nukuri , bajye bafatirwa ibyemezo byihatiye

damas yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Asigaye abahe?
Akebo kajya iwamugarura
Urucira mukaso rukica Nyoko.
Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Imyaka ibaye myinshi.


Abega Justin yanditse ku itariki ya: 27-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka