Nyamagabe: Umuryango wa Sebitabi wahaye imbabazi abawusahuye muri Jenoside
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bo mu muryango wa Sebitabi Damien wari utuye mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bahaye imbabazi abantu 28 bishyuzwaga imitungo basahuye iwabo.
Izo mbabazi zatangiwe imbere y’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu ifasi y’akagari ka Nyabivumu ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge kuri uyu wa gatandatu tariki 03/05/2014, ubwo uyu muryango wa Sebitabi n’abawuherekeje bahuraga n’abagize uruhare mu kwangiza imitungo yabo.
Kabalisa Jean Claude uhagarariye umuryango wa Sebitabi yavuze ko gutanga izi mbabazi bari barabikoze kera ariko bakaba bashakaga kubyereka ubuyobozi ngo bamare ipfunwe ababigizemo uruhare, bareke kujya bihisha abayobozi babishyuzaga ibyo bangije.

Ati “Kugira ngo twongere twubake igihugu twari twateguye ko abo bantu bose dukwiye kubamara ipfunwe, ibyo bakoze ni indengakamere ariko ntabwo twaheranwa n’ishavu. Ni ukugira ngo tubamare ubwoba ariko turifuza ko bongera bakaba abanyarwanda, bakumva ko bafite uruhare rwo kubaka igihugu kizira amacakubiri”.
Yongeraho ati “izo mbabazi twari twazitanze mu buryo bw’umuryango, ariko hagombaga kuba igikorwa kigaragarira Leta ko izo mbabazi zitanzwe kugira ngo buri wese nawe yumve ko afite umutekano atagihora yihisha ubuyobozi bamwishyuza ibyo yangije”.
Muhirwa Jean Damascène, ukomoka mu muryango wagize uruhare mu kwangiza umutungo wa Sebitabi avuga ko bababajwe n’ibyakorewe uyu muryango ndetse bakaba basaba imbabazi babikuye ku mutima, akavuga ko imibanire yabo igihe kurushaho kuba myiza nyuma guhabwa imbabazi.

“Tubisabye tubikuye ku mutima, izo mbabazi, kandi biratubabaje tuvuga tuti ntibizongere kubaho ukundi. Tunashima Leta y’ubumwe yashyizeho ubumwe n’ubwiyunge, natwe ubu tugiye kubana neza nta rwicyekwe,” Muhirwa.
Kuba haboneka abarokotse Jenoside batanga imbabazi ku babangirije imitungo ngo ni ikintu cyo kwishimira kuko byoroshya akazi ko kwishyuza umuturage ibyo yangije rimwe na rimwe usanga nawe atishoboye, ndetse ngo binagaragaza ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge imaze gushinga imizi nk’uko Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu kagari ka Nyabivumu, Kavoma Patrick abitangaza.

Abagombaga kwishyura imitungo bangije mu muryango wa Sebitabi ni abantu 28 buri wese asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 27,900 ( ni ukuvuga amafaranga 781,200) ni ubwo ngo nayo mu by’ukuri atari ahwanye n’ibyo bangije.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngiyo indangagaciro ya ndumunyarwanda.
Uwo muryango wa Sebitabi ni iw’intwari.
Natwe Tugiye kuwigiraho, dutange imbabazi.
Iyo niyo ndi Umunyarwanda.
Sebitabi uri intwari, natwe tugiye kukwigiraho dutange imbabazi