Nyamagabe: Umurenge wa Gasaka wegukanye imodoka y’igihembo cy’isuku n’umutekano
Nyuma y’amarushanwa yateguwe na Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD), hagamijwe kwimakaza isuku n’umutekano no kurwanya igwingira mu bana, Umurenge wa Gasaka wabaye uwa mbere mu mirenge 101 igize Intara y’Amajyepfo, wegukana utyo imodoka.

Ubwo yayishyikirizwaga tariki 19 Kamena 2024 na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, Guillaume Furaha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, yavuze ko izabafasha cyane, kandi muri byinshi.
Yagize ati "Twajyaga dukenera imodoka mu bikorwa by’umurenge, rimwe na rimwe ugasanga twakodesheje. Iriya modoka itubereye igisubizo kuko hari igihe twaburaga amikoro."
Yunzemo ati "Nimba ari nk’umurwayi tubonye mu mudugudu iwacu ukeneye ubuvuzi bw’ibanze, iyi modoka izajya yihuta ijye gutabara. Cyangwa se irondo rikeneye ko hari umuntu twafata, iriya modoka izadufasha mu kubungabunga umutekano."

Mu byatumye baza kuri uyu mwanya harimo kuba ubukangurambaga bakoze bwasize inzu hafi ya zose zikurungiye, abaturage bafite uturima tw’imboga n’ibiti byibura bitatu by’imbuto n’imbuga zisa neza, abantu bafite udutara tw’amasahani, n’uko bicungira umutekano kuko bitabira amarondo, bagiye bashakira n’ibikoresho.
Udusantere tw’ubucuruzi ubu dufite isuku kuko inzu zisa neza n’imbuga zikaba ziriho amapave, ibigo by’amashuri n’iby’ubuvuzi na byo byitabiriye guhinga imbuto no guhinga ibihumyo mu rwego rwo kurwanya igwingira.

Gitifu Furaha kandi ati "Isuku ku mubiri na yo igaragarira buri wese. Mbere abaturage bacu bagendaga kuri kaburimbo bambaye ibirenge ariko ubu barambara inkweto, bambara n’imyenda imeshe "
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe, Agnès Uwamariya, avuga ko muri rusange mu Karere kose impinduka mu isuku no kurwanya igwingira bigaragarira buri wese.
Ati "Nko ku bijyanye n’igwingira, isuzuma riheruka ryari ryagaragaje ko tugeze kuri 33,6%. Intego yari uko muri 2024 hazaba hasigaye byibura 19%. Nkurikije ingamba twafashe dushobora kuzajya munsi yaho."

Ishusho y’uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivise mu Nzego z’Ibanze ikorwa n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) buri mwaka, mu bijyanye n’isuku mu mwaka ushize wa 2022-2023 Nyamagabe yagize amanota 73% yayishyize ku mwanya wa 14, ivuye ku manota 64,5% mu mwaka wawubanjirije yari yatumye iba iya 28 mu Turere 30 tugize u Rwanda.


Ohereza igitekerezo
|
Namwe abantu mwize Itangazamakuru mikoresha iri jombo ngo (nimba)