Nyamagabe: Umukozi wari ushinzwe imishahara y’abarimu yitabye Imana
Kayihura Bérnard, umukozi wari ushinzwe imishahara y’abarimu mu karere ka Nyamagabe yitabye Imana tariki 13/01/2013 azize indwara, akaba yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 15/01/2013.
Nyuma y’umuhango wo kumusezeraho iwe mu rugo aho yari atuye i Sumba mu murenge wa Gasaka, misa yo kumusezeraho yasomewe muri santarari ya Taba, nyuma ashyingurwa mu irimbi ryo mu Dusego muri uwo murenge wa Gasaka.
Nk’uko umwe mu muryango we watanze ubuhamya muri misa yo kumusezeraho yabitangaje, ngo Kayihura yari umuntu uzi kubana n’abandi kandi akita ku babaye, aho yari afite abana batishoboye yishyuriraga amafaranga y’ishuri.
Abagiye kumusura igihe yari arwariye mu bitaro bya Kigeme batangaje ko mu magambo yavugaga harimo kumva ko kubera uburwayi bwe abarimu batarahembwa, akumva ko abaganga bamureka akajya ku kazi gukora imishahara yabo.
Mu gihe yari ku bitaro ku Kigeme kandi ngo yaba yari afite amadosiye amwe n’amwe y’abarimu ndetse n’indirimbo za korari dore ko yari umutoza wa Korari yitwa Isonga ndetse na Korari y’abana kuri santarari ya Taba.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yavuze ko Nyakwigendera Kayihura yarangwaga no gukunda akazi, kubahiriza igihe no gushyira inyungu rusange imbere y’ize ku giti cye, akaba yasabye abakozi bakoranaga kumwigiraho izo ngeso nziza.
Umuyobozi w’akarere yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Kayihura, inshuti n’abavandimwe ababwira ko bifatanije nabo kandi babari hafi.
Kayihura Bernard yavutse mu mwaka wa 1944 avukira mu karere ka Ngororero ahahoze ari komini Kivumu, ari naho yigiye amashuri abanza, aza gukomereza mu iseminari nto yo ku Nyundo, aza no kwiga mu ishuri ry’abafureri i Kabgayi.
Kayihura apfuye afite imyaka 69 akaba asize abana babiri. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru y’urupfu rwa Kayihura Bernard nibwo nkiyisoma. N’ubwo hashize igihe yaritabye Immana sinabura kuvuga ko yali umugabo w’urukundo nk’uko n’abandi babyanditse. Namumenye bwa mbere muli 1978 ubwo yali umufrère Josephite i Kabgayi akaba na économie w’ishuli. Yakundaga kurimba, gusetsa, agakunda kulilimba kandi akanabitoza abanyeshuli ubundi akagaburira abanyeshuri gisilimu. Ubwo muheruka ni muli Kanama 2008 ubwo twali duhuriye mu imurika-gurisha i Gikondo. Immana imwakire mu bayo.
Nagira ngo mbwire Alain na Edith ko batibeshye uriya niwe muyobozi wabo icyo gihe.Nibyiza ko mwibutse ko yabatozaga imico myiza .Namwe mugerageze guharanira kuzagira inkuru nziza muvugwaho n’abandi kuko arizo ziduhesha ijuru!
uyu mugabo arasa nuwigeze kuba directeur muri ape rugunga igihe yayoborwaga n’aba frere josephite muri za 1985-1986.
Imana imwakire Bernard, yambereye Directeur muri APE Rugunga akiri umu frere i Nyamirambo, yadutozaga umuco mwiza wo gusenga no kubaha Imana, dore ko yali yarashinze chorale y’abanyeshuli ku buryo twaririmbaga Misa ya Saint Michel ndetse hali n’ikindi kintu kiza yadukoreraga, akadusabira gukora ingendo shuli mu nganda zikorera i Kigali, nka BRALIRWA, sucrerie kabuye n’ahandi... ndetse yajyaga akangurira abanyeshuli kuba muri za mouvement d’action catholique, ibigwi bye ni byinshi muri APE RUGUNGA kuli ba anciens baho. Ibikorwa bye azabisanga imbere. Imana imwakire maze aruhukire mu mahoro