Nyamagabe: Umuhanda Gasarenda-Gisovu wacitsemo kabiri kubera inkangu

Kuva tariki 16/04/2013, umuhanda Gasarenda-Gisovu wacitsemo kabiri, mu kagari ka Rugano mu murenge wa Musebeya, kubera inkangu ubu ukaba udashobora kunyurwamo n’imodoka.

Iki kibazo kibangamiye imihahiranire y’abaturage batuye mu mirenge ya Musebeya, Mushubi na Nkomane iri hakurya y’ahangiritse ndetse n’indi iri hakuno yaho. Abaturage bakoresha uyu muhanda barasaba inzego bireba ko wasanwa byihuse ngo kuko kuba utakiri nyabagendwa bibateje igihombo kinini.

Banturiye Pascal, umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda aragira ati: “Isoko ntiribasha kurema neza kuko imodoka zidashobora kuzana imyaka. Ubu rwose ni igihombo natwe abaturage ntitubasha kugenderana na bagenzi bacu”.

Amagare n’amapikipiki byonyine nibyo bibasha gutambuka mu kanya gato gasigaye ngo uyu muhanda uriduke wose. Nabwo ariko ngo bisaba ko amapikipiki ba nyirayo bahemba abantu bagenda bayaterura iyo bageze ahantu inkangu yashyize ibitaka byinshi, bityo nabyo bikabatwara amafaranga.

Umwe mu bakora akazi ko gutwara abantu ku ipikipiki waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Turahagera bakaduca amafaranga 500 yo guterura moto. Rwose iki ni ikibazo gikomeye cyane”.

Ikibazo cy’uyu muhanda Gasarenda-Gisovu ngo kirazwi, igitegerejwe ni uko inzira zose zo gutanga amasoko ya Leta zikurikizwa, nk’uko Mporwiki Sibomana Théogene, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ Ubwikorezi (RTDA) ukoranira hafi n’uturere abitangaza.

Yagize ati: “Iki kibazo twakimenye kuva m’Ukuboza umwaka ushize natwe dukomeza kuhasura ariko ubu dutegereje ko inzira z’imitangire y’amasoko ziva mu nzira kuko aha tuhatekereza buri munsi”.

Muri rusange uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’inkangu mu gihe cy’imvura abaturage bawuturiye bakaba bakomeje kugerageza gukuramo ibitaka aho umuhanda uba watengutse.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muhanda uragoye kuwukora kuko n’ubusanzwe societe yitwa COTRACO yawukoraga isa nk’iyarangije ibikorwa byayo. Hari n’ikiraro cyo muri Rwondo kitakozwe bigatuma imodoka zivogagira uruzi nk’abantu. aho hantu haba imvura nyinshi kubera ubutumburuke bwaho dore ko hegereye ishyamba rya NYUNGWE.

Anastase SEBARINDA yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka