Nyamagabe: Umugororwa aributswa ko nawe ashobora kuba Umunyarwanda ubereye igihugu

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Immaculée Mukarwego Umuhoza, atangaza ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kubaka umunyarwanda ubereye igihugu n’abagororwa bakaba bari mu barebwa n’icyo kibazo.

Mukarwego usanzwe ari n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, yabitangaje ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe umugore muri gereza ya Nyamagabe, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05/04/2013.

Yatangaje ko iyo umuntu afunze bitavuga ko abujijwe kumenya uburenganzira bwe n’ibyamuteza imbere, kuko umuntu agira igihe akarangiza igihano cye agasubira kubana n’abandi mu muryango.

Yagize ati: “Abenshi iyo bumvise gereza bumva ari ahantu ho gufungirwa nyine ukagira ngo ubuzima bwarahagaze! Ariko icyerekezo cy’igihugu cyacu ni uko kuba hano bitabuza umuntu uburenganzira n’iterambere.

Ahari mu gihe runaka, ariko nyuma ya ho azasubira mu bundi buzima n’abandi baturage”.

Muri uyu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umugore muri gereza ya Nyamagabe kwari gufite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rwa RCS mu gufasha umugore ufunze kumenya no kubahiriza amategeko, kugororoka no kwisubiza agaciro”.

Bamwe mu bagore bafungiye muri iyi gereza bemeza ko bamaze gutekereza ku byaha bakoze bakumva uburemere bwabyo ku buryo batazabisubira.

Mukangabo Godibereta, Umugore uri mu gihano cy’imyaka itanu y’igifungo azira gukoresha nabi umutungo wa Leta yari ashinzwe kuko yari umunyamabanga nshungamutungo w’umurenge, yavuze ko gereza yamubereye ahantu ho kugororokera no kwisubiza agaciro.

Ati: “Iyi nsanganyamatsiko yaranyubatse yo kugira ngo nisubize agaciro. Nafunzwe n’icyaha kandi ndacyemera nkumva y’uko kitazongera kubaho. Noneho nigiriye ikizere nkumva y’uko nzongera nkagira agaciro”.

Gereza ya Nyamagabe ifungiyemo abagore bagera kuri 280, muri uku kwezi kwahariwe umugore hakaba haribanzwe ku biganiro bigamije kubakangurira kumenya amategeko, gukora uturima tw’igikoni n’ubukorikori butandukanye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubundi sinanibaza ko bikwiye ko bamwita umunyururu, kuko buriya ntago aba afunzwe! Nabonaga bibaye byiza twajya tubita "abagororwa" kuko baba bari mu "Kigo ngororamuco"! aho kuba muri Gereza! Nyo mpanvu rero nabo ari abanyarwanda babereye igihugu cyabo.

Sangwa yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

uwafunzwe agira igihe cyo kwitekerezaho gihagije,ndetse akanabifashwamo n’urwego rw’amagereza akivugurura mu bumenyi n’imikorere izamufasha kudasubira icyaha,aba bagororwa rero ibyo babwirwa bazabisohakane babyubakireho ubuzima bwabo n’ubw’abo bazasanga iwabo.

nkaka yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

Abagororwa bamaze kunva uburemere bw’ibyaha bafungiwe bazabe intangarugero nibafungurwa,ntibibe invugo gusa ahubwo bazabere abandi ikitegererezo kuko muri gereza bahigiye byinshi.

nzaramba yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

umuntu afungwa hagamijwe ku musubiza ku murongo muri societe,akigishwa uburenganzire bwe agaheraho amenya n’ubw’abandi,ubundi akazasubira muri societe asobanutse.

martin yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka