Nyamagabe: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abaturage bishimira imitangire ya serivisi

Abaturage b’akarere ka Nyamagabe ngo barishimira uburyo bahabwa serivisi mu nzego z’ubuyobozi mu karere kabo nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira kwimakaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa (Initiative pour la Participation Citoyenne).

Ibi ngo byavuye mu ikusanyamakuru ryakorewe mu mirenge ine ya Musebeya, Cyanika, Kitabi na Musange, rigakorerwa ku bantu 80 babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe; nk’uko byatangajwe na Gatsimbanyi Callixte, umuhazabikorwa wa Initiative pour la Participation Citoyenne (IPC).

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yakorewemo ubushakashatsi n'abandi bari bitabiriye kureba ibyavuye mu ikusanyamakuru.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yakorewemo ubushakashatsi n’abandi bari bitabiriye kureba ibyavuye mu ikusanyamakuru.

“Nk’uko abaturage ubwabo babyivuga, imitangire ya serivisi ihagaze neza. Hari ibyo bishimira byinshi, bitabujije ko haba hari n’ibindi batishimira ariko ibyo birasanzwe.”; nk’uko byasobanuwe n’umuhazabikorwa wa IPC ubwo yamurikaga ibyavuye mu ikusanyamakuru kuwa mu 24/03/2014.

Bimwe mu byagaragajwe abaturage bishimira ni ukuba kuri buri rugi rw’ibiro hagaragara serivisi zihatangirwa ndetse n’ibisabwa ngo bazihabwe no kuba serivisi nyinshi zaregerejwe inzego z’ibanze, inama nyinshi zigamije gukemura ibibazo by’abaturage, kwakirwa neza aho basaba serivisi n’ibindi.

Abaturage kandi bagaragaje ko hakiri ibitagenda neza nko gutinda kurangiza imanza, aho bagisabwa ibyo babona nk’amananiza mu guhabwa serivisi ngo bahabwe serivisi nko kubanza kubazwa niba baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mituweli ngo babone guhabwa serivisi zindi bashaka, kuba umuturage asabwa kurihira umuryango wose imisanzu ya mituweli ngo habone kugira n’umwe uvuzwa mu muryango n’ibindi.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert areba ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n'umuryango Initiative pour la Participation Citoyenne.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert areba ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Initiative pour la Participation Citoyenne.

Abaturage babajijwe na IPC kandi ngo bifuje ko barushaho gusobanurirwa amategeko kugira ngo birinde amakimbirane ndetse no kongerera umudugudu ububasha kugira ngo serivisi zikomeze kubegerezwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko hari ibikorwa abaturage babona ko bakeneye byihutirwa iwabo nyamara hari ibyihutirwa kurushaho byagirira akamaro akarere kose bikaba aribyo biherwaho, bigakorwa kandi hashingiwe ku bushobozi buhari ndetse n’umurongo uba uhari ku rwego rw’igihugu.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko bafashe umwanya wo ku mugoroba wa 24/03/2014 ngo baganire n’abakozi ba IPC bakusanyije aya makuru ndetse n’imirenge bakoreyemo ngo harebwe niba koko amakuru yagaragaye ari ukuri, hanyuma hazategurwe n’uburyo haba ubufatanye mu gukosora ibitagenda neza.

IPC, imirenge ikoreramo n'akarere bazarebera hamwe niba ibyo abaturage bagaragaje ari ukuri cyangwa niba ari ukutagira amakuru, harebwe n'uburyo ibibazo byakemurwa.
IPC, imirenge ikoreramo n’akarere bazarebera hamwe niba ibyo abaturage bagaragaje ari ukuri cyangwa niba ari ukutagira amakuru, harebwe n’uburyo ibibazo byakemurwa.

IPC igizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta itanu ariyo SDA-Iriba, Unicoopagi, IPFG, EAR Diyosezi ya Kigeme na CDJP Gikongoro, ikaba iterwa inkunga n’ikigo cy’u Budage gishinzwe iterambere (GIZ).

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka