Nyamagabe: PSD irasaba abarwanashyaka bayo guharanira ko Jenoside itazongera kuba

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza (PSD)mu karere ka Nyamagabe, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome arasaba arwanashyaka bayo kugira politiki nziza itatuma Jenoside yongera kuba.

Dr Ngabitsinze atangaza ko nk’umutwe wa politiki uyimazemo igihe kuko PSD iri mu mashyaka ya mbere yashinzwe mbere ya Jenoside, iyo basuye urwibutso baba baje guha icyubahiro inzirakarengane za politiki mbi ndetse no guha abarwanashyaka babo amasomo ko bagomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.

Umuyobozi wa PSD mu karere ka Nyamagabe, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome.
Umuyobozi wa PSD mu karere ka Nyamagabe, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome.

Ubwo tariki 27/04/2013 abarwanashyaka ba PSD bo mu karere ka Nyamagabe basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, Dr Ngabitsinze yagize ati “iyo tuje ahangaha tuba tuje kunamira inzirakarengane zishwe zizize politiki mbi kuko yubatswe n’abanyapolitiki babi, ariko tuje no gutanga impaniro ku barwanashyaka bacu, tubasaba y’uko ibyabaye bitazongera kuba ukundi kandi ko politiki mbi iri gusimbuzwa inziza”.

Nk’uko imitwe ya politiki imwe n’imwe yagize uruhare mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, igategura Jenoside ikanayishyira mu bikorwa, PSD ngo igamije kugira uruhare kugira ngo itazongera kubaho yigisha abanyamuryango bayo ububi bwa politiki mbi ndetse ikanabashishikariza kuyirinda bakanabikangurira abandi.

“Nkatwe nka PSD tuzana abayobozi bacu hirya no hino mu mirenge ngo baganire na CNLG babibutse ibibi byakozwe n’abanyapolitiki, iyo tubazanye dutyo ni hahandi tuba tubabwira tuti ibyabaye bikozwe n’abanyapolitiki babi mwebwe ntimugomba kubikora. Mugende mwigishe ibyiza, mwigishe abo bana banyu, mwigishe politiki nziza kuko mwamaze kumenya ikibi cya politiki mbi.

Nka PSD twebwe duharanira y’uko amacakubiri atagomba kubaho, ubumwe n’ubwiyunge ndetse ko u Rwanda ruba urw’abanyarwanda bose nk’uko twamye tubiharanira kuva kera,” Dr Ngabitsinze.

Yakomeje abwira abarwanashyaka ayoboye ko abari mu yindi mitwe ya politiki ari Abanyarwanda kimwe nabo bafatanije politiki yo kubaka igihugu, ngo niyo baba batandukaniye ku tuntu tumwe na tumwe mu mirongo bagenderaho ariko bose baharanira kubaka igihugu kimwe.

Inzu y'amateka, kimwe mu bice bigize urwibutso rwa jenoside rwa Murambi.
Inzu y’amateka, kimwe mu bice bigize urwibutso rwa jenoside rwa Murambi.

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, Nkomezamihigo Alphonse, yabibukije uruhare rw’amashyaka mu gucengeza amacakubiri mu banyarwanda kugeza aho bacuriye umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse ukanashyirwa mu bikorwa.

Yababwiye ko abanyapolitiki nk’abo igihugu kitabakeneye ahubwo gikeneye abaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, bagaharanira imibereho myiza ya buri wese.

Abanyamuryango ba PSD mu karere ka Nyamagabe bafite amakuru kuri Jenoside basabwe kuyatanga ndetse n’abazi ahagitabye imibiri y’abazize Jenoside bakahavuga igashyingurwa mu cyubahiro.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni inshingano z’abanyarwanda twese hatitawe mu mitwe ya politiki itandukanye kwigisha abayoboke ndetse n’abanyarwanda by’umwihariko kurwanya genocide n’ingengabitekerezo yayo.twese nitubishyiramo ingufu Never again izaba impamo iteka ryose.

yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka