Nyamagabe: Polisi yashyikirije abaturage imfizi yari yarabemereye

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe yari yarabemereye. Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu Mudugudu wa Sebukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona icyororo cy’inka za kijyambere ndetse barusheho kubona umusaruro w’amata ahagije biturutse kuri icyo cyororo.

Mu kwezi gushize kwa Kanama nibwo ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwari bwaremereye aba baturage bo mu mudugudu wa Sebukiniro iki kimasa. Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ubwo abaturage bashyikirizwaga iki kimasa hari umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, yari kumwe n’umuyobizi w’akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro.

Muri iki gikorwa cyo gutanga imfizi, imiryango ine yanahawe amatungo atandukanye arimo inka imwe, ihene n’intama.

Abo baturage ni bamwe mu bo abagizi ba nabi baherutse kwicira amatungo andi barayatwara ubwo bari bateye uyu mudugudu muri Mata 2020.

Ntirandekura Ntakirende, icyo gihe yarashwe n’abo bagizi ba nabi baramukomeretsa ndetse bica inka ye. Ntirandekura yahawe inka n’iyayo.

Muri iki gikorwa imiryango 227 yahawe ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, amavuta yo guteka, ifu y’ibigo ndetse n’umunyu.

Ubwo abaturage bo mu mudugudu wa Sebukiniro bashyikirizwaga imfizi, umuyobozi w’umudugudu, Nzeyimana Edouard yavuze ko bakize urugendo bakoraga bajya kubanguriza inka zabo, urugendo rwareshyaga na kilometero umunani. Ariko cyane cyane bishimiye ko bagiye kugira icyororo cy’inka za kijyambere.

Yagize ati “Muri uyu mudugudu dufite inka 84 twahawe muri gahunda ya Gira inka, hakaba n’izindi 90 z’abantu ku giti cyabo bari bisanganiwe. Aba bose bari bahuje ibibazo byo kutagira imfizi.”

Yakomeje avuga ko mu mudugudu wa Sebukiniro habaga ikimasa kimwe gusa kandi nacyo kika kitari ubwoko bwa Kijyambere , byatumaga bakora uregendo rurerure bajya gushaka imfizi nziza kandi bagerayo bakabanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 5.

Ati “Ubu birarangiye ntabwo tuzongera gukora urugendo rurerure, Polisi yacu iduhaye imfizi y’ubwoko bwiza ya kijyambere ndetse banayubakiye ikiraro. Turashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku buyobozi bwiza aho inzego z’umutekano zacu zidufasha mu kuzamura imibereho n’iterambere n’ubwo baba bafite n’akazi kenshi ko kuturindira umutekano.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro yashimiye abaturage b’umudugudu wa Sebukiniro uburyo barangwa n’umutima wo gukunda igihugu ibi bakaba barabigaragaje umwaka abagizi ba nabi babateraga.

Yagize ati "Ibitero ntabwo byahagaritse umutima wo gukunda igihugu, mwagaragaje urukundo mukunda igihugu cyanyu. Leta buri gihe iri kumwe na mwe niyo mpamvu turi hano uyu munsi nk ’uko bisanzwe."

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo yagarutse ku ruhare rw’imibereho myiza n’iterambere mu kwicungira umutekano barwanya ibyaha.

Yagize ati "Mwagaragaje uruhare rukomeye mu kwicungira umutekano munarwanya ibyaha, kandi turabibashimira."

Gufasha abaturage mu bikorwa bibazamura mu iterambere ni imwe mu imwe mu ngamba Polisi y’u Rwanda yihaye hagamijwe gushimangira ubufatanye n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ingo 178 zo mu karere ka Nyamagabe Polisi y’u Rwanda imaze kuziha umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, yatanzwe ku baturage bo mu midugudu ya Cyabute na Marambo. Aba baturage bo muri Nyamagabe bariyongera ku ngo zirenga ibihumbi 10 zahawe ayo mashanyarazi hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Muri aka karere ka Nyamagabe nanone mu mwaka wa 2017 Polisi y’u Rwanda yahubatse ikigo nderabuzima mu murenge wa Mugano, ndetse umwaka ushize wa 2019 yubakiye inzu umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Gasharu mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka. Iyo nzu kimwe n’icyo kigo nderabuzi Polisi yashyizemo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka