Nyamagabe: Polisi yafashe 10 bakekwaho ubujura
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024, polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abantu bacyekwaho ubujura i Nyamugari mu Murenge wa Gasaka Akarere ka Nyamagabe, hafatwa 10.
Abafashwe bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 19 na 34, harimo ab’ igitsinagabo icyenda n’umwe w’igitsina gore, ubu bakaba bafungiye kuri sitation ya polisi ya Gasaka, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.
Agira ati “Bakekwaho gutega abantu bakabambura bakanabakomeretsa, umwe muri bo akaba yanafatanywe icyuma bikekwa ko yifashishaga akomeretsa abantu.”
Yungamo ati “Turasaba abaturage kutemera guturana n’abantu nk’aba bahungabanya umutekano kuko nta mahoro ushobora kugira igihe cyose muturanye. Bakomeze kuduha amakuru, bafatwe.”
SP Habiyaremye anavuga ko polisi ikomeje ibikorwa nk’ibi byo gushakisha no gufata abajura, kandi ko nta gahenge bashobora kubaha.
Ohereza igitekerezo
|