Nyamagabe: Padiri wirukanywe kubera uburaya n’ubusinzi, yagizwe umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuli
Ahagana mu mpera za Mata 2018, umupadiri wo muri Diyosezi ya Gikongoro yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri ashinjwa ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi, ariko n’ubwo na n’ubu atabusubijwemo kuko ngo atabashije kwihana, yahawe kuba umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Musenyi kandi ngo inshingano ze azikora neza.
Nk’uko bivugwa na Padiri François Xavier Kabayiza ushinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze ya Gikongoro, Padiri Augustin Ndikubwimana, ari we wari wahagaritswe, ubu ni umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuli rya GS Musenyi riherereye mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, kandi ngo akora ibyo ashinzwe neza.
Agira ati “Ubundi igipadiri kigira ibyo gisaba byihariye n’uburezi bukagira ibyabwo. Ariko kuva yajya mu burezi kugeza uyu munsi nta kibazo na kimwe arateza. Nanjye tujya tuvugana, ni umuntu rwose witanga mu kazi. Kera bamuvugagaho kunywa inzoga, ntabyo agikora. Niba anabikora biba nyuma y’akazi kuko atarigera abura mu kazi ngo usange yasibye cyangwa usange afite ikibazo ku kazi.”
Ku bijyanye n’ubusambanyi uriya mupadiri yavugwagaho bwatera impungenge uwakumva ko bwamurangaga hanyuma akoherezwa kurera, Padiri Kabayiza avuga ko n’ubwo bivugwa nta wabihagazeho, bikaba bishoboka ko byaba ari byo cyangwa atari na byo.
Ati “Ubundi mbere hose nta bibazo yari afite. Ubona ari nk’ibibazo bijyanye n’imitekerereze (psychologique) yagize, ariko ubu bigenda bikira. Kuko kugeza ubu nta kibazo afite.”
Yongeraho ko na bo ubwabo bamukurikiranira hafi agira ati “Ntabwo twakwishimira ko yongera kugira ibindi bibazo ateza.”
Yari yahagaritswe by’agateganyo imyaka ibiri, ariko hashize itandatu atarabusubizwamo
Nk’uko bivugwa na bamwe mu bazi uriya mupadiri, akimara guhagarikwa yahawe amahirwe yo gusubira kwiga, ari byo byamubashishije kuba ubu ari umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cy’ishuri.
Icyakora, imyaka ibiri yararenze, ubu hashinze itandatu. Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko kuba atarikosoye ari byo byatumye atongera kwakirwa nk’umupadiri mu myaka ibiri yari yahawe.
Bisanzwe bivugwa ko iyo umuntu yabaye umupadiri akabuvamo aba adashobora gushaka umugore ngo kiliziya imusezeranye. Icyakora Musenyeri Hakizimana avuga ko bishoboka iyo urukiko rwa Kiliziya rwemeje ko akuriweho isakaramentu ry’ubusaseredoti.
Ati “Twohereza dosiye kwa Papa, hanyuma inkiko za Kiliziya zigasuzuma, bakavuga bati tumukuriyeho amasezerano, ni umulayiki usanzwe, ashobora gukora amasezerano yandi.”
Augustin Ndikubwimana Diyoseze ya Gikongoro ngo yabaye imwihoreye kugira ngo abanze akore, amenyere akazi, kandi muri iyi minsi ngo bari gushaka uko yakorerwa dosiye hanyuma ikoherezwa i Roma.
Ubundi hajya kumenyekana ko uriya mupadiri yahagaritswe, hari Itangazo ryari ryashyizwe hanze na Diyosezi gatolika ya Gikongoro muri Mata 2018, ryamenyeshaga abantu bose, cyane cyane abakirisitu gatolika, ko yahagaritswe ku murimo w’ubusaserudoti mu gihe cy’imyaka ibiri, nibuze.
Iryo tangazo ryanavugaga ko abujijwe gutanga amasakaramentu hakaba nta n’umuntu n’umwe wari wemerewe kumusaba ubufasha mu by’iyobokamana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ye! Muzi guteza ubwega. Manyinya ntiyayinywera kuri altar se? Kuki mutahagaritse abapadire bamaze abantu muri Genoside ya Korewe abatutsi!? Kwica, n’amacakubiri mukwiye kubirwanya mwivuye inyuma