Nyamagabe: Moucecore ije gufasha abaturage kugira imyumvire iganisha ku iterambere

Umuryango wa gikirisitu ugamije ivugabutumwa, isanamitima n’ubwiyunge (Moucecore), kuri uyu wa kane tariki 03/01/2013, watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo mu karere ka Nyamagabe bigamije guhindura imyumvire y’abaturage hagamijwe iterambere n’imibereho myiza byabo.

Ibikorwa by’uwo muryango bizibanda ku ngingo eshanu: kongera umusaruro w’ubuhinzi, kwita ku bidukikije, kubaka umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane, kwigisha no gufasha abaturage gusuzuma ibibazo bibugarije mu iterambere no kwishakira ibisubizo ubwabo.

Uwimana Claudette, umuyobozi w’umuryango Moucecore, yatangaje ko ibi bikorwa byose bizakorerwa mu mudugudu kugira ngo ubashe kugera ku baturage, kuko byagaragaye ko hari imishinga yagiye iza nyamara igahera hejuru ntigere ku baturage.

Akomeza atangaza ko isesengura ryakozwe ryasanze hari ibibazo bikigaragara bihurirweho n’abaturage bitandukanye, Moucecore ikaba aribyo ije guhangana nabyo.

Abaturage bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa bya Moucecore.
Abaturage bitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa bya Moucecore.

Abahinzi bazigishwa gufata neza ubutaka, bahinga mu buryo bugezweho, bagahuza ubutaka kandi bahinga ibihingwa byatoranijwe mu karere. Mu kwita ku bidukikije hazongerwa amashyamba n’ibiti by’imbuto ziribwa ndetse no kurwanya isuri; amazi, isuku n’isukura.

Uwimana yagize ati: “Dusesenguye twasanze ibibazo abaturage bahuriyeho ari umusaruro muke w’ibiribwa, aho usanga urugo rushobora kuba rufite umusaruro udahagije ku buryo bashobora kubona ibibahagije ngo babashe kuba basagurira isoko ngo bakemure ibibazo bafite bitari ibiribwa”.

Ngo hagaragara kandi ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi ku birebana n’ubuhinzi, ubuzima ndetse n’ubuzima busanzwe bw’abaturage bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yatangaje ko uyu mushinga uje utera ingabo mu bitugu gahunda zo guteza imbere abaturage akarere kari gasanganywe, cyane cyane gahunda yo guhindura imyumvire y’abaturage kuko iterambere igihugu kiganamo ritagerwaho abaturage badahindutse.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “turashimira cyane ko ari ibikorwa byinjira muri gahunda zacu dufatanya n’abaturage, tunashimira ko bahisemo ubufatanye mu guhindura imyumvire…..Hakenewe ko buri wese ahinduka kuko iterambere tuganamo ntabwo byashoboka buri wese agifite imyumvire nk’iyo abantu bari basanganywe”.

Umuhango moucecore witabiriwe n'abantu benshi.
Umuhango moucecore witabiriwe n’abantu benshi.

Abaturage bo mu murenge ya Kamegeri bakorana n’uyu muryango batangaza ko hari ibyo bajyaga bakora nabi kubera imyumvire mike, bityo Moucecore ikaba izagira uruhare mu guca ubujiji mu baturage, ikabasobanurira uko bakwiye gukora ubuhinzi bugezweho n’ibindi bitandukanye.

Umuryango Moucecore uterwa inkunga n’igihugu cya Scotland kibinyujije mu kigega Tearfund, ukaba uzakorera ibi bikorwa mu midugudu 37 yo mu mirenge ya Gasaka na Kamegeri mu gihe cy’imyaka itatu, ikaba izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka