Nyamagabe: Minisitiri Nsengimana yashimye ibikorwa bya Biocoop Rwanda

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, arashimira urubyiruko rwibumbiye muri koperative ishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Biocoop Rwanda) kuba rwarishyize hamwe ruhereye ku gukora ibintu bitoya no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka iwabo, bakaba bamaze kugera ku ntambwe ishimishije.

Ibi minisitiri Nsengimana yabivuze tariki 28/09/2013, ubwo yasuraga ikusanyirizo ry’amata ryubatswe mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe rikaba rizacungwa n’uru rubyiruko.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyo uru rubyiruko rutibumbira hamwe ngo rutangire ibikorwa byarwo rutari guhabwa iri kusanyirizo ry’amata ngo kuko batari kuruhamagara barusaba kwishyira hamwe ngo rurihabwe.

Minisitiri Nsengimana aganira n'abanyamuryango ba Biocoop Rwanda.
Minisitiri Nsengimana aganira n’abanyamuryango ba Biocoop Rwanda.

Kubaka no gushyira ibikoresho muri iri kusanyirizo ry’amata byakozwe n’umuryango World Vision ku mafaranga asaga miliyoni 55 y’u Rwanda, Minisitiri Nsengimana akaba yarasabye uru rubyiruko kuribyaza umusaruro nk’aho ari ayabo bashoyemo agomba kunguka.

Imanishimwe Ange, umuyobozi wa Biocoop Rwanda avuga ko iri kusanyirizo rifite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi bibiri z’amata ku munsi, bakaba bazakwiza ibicuba hirya no hino urubyiruko rukajya ruyazana ku ikusanyirizo rukoresheje amagare mu gihe batarabona ubundi buryo bwo kuyatwara, dore ko gukoresha amagare bitoroshye kubera imisozi miremire.

Imanishimwe akomeza avuga ko ubu batangiye gukora ubukangurambaga mu borozi hirya no hino kugira ngo bajye bagemura amata yabo ku ikusanyirizo, bakaba ndetse banafite gahunda yo kwigisha aborozi uburyo bagomba gufata inka zabo kugira ngo zitange umukamo uhagije kandi mwiza.

Minisitiri Nsengimana yerekwa kimwe mu byuma bizajya bibikwamo amata.
Minisitiri Nsengimana yerekwa kimwe mu byuma bizajya bibikwamo amata.

Umuyobozi wa Biocoop Rwanda avuga ko bazajya bacuruza inshyushyu ndetse bakanagira ikivuguvuto bazajya bacururiza mu marembo ya pariki y’igihugu ya Nyungwe, uko ibihe bitera imbere bakaba banareba uko bayongerera agaciro babyazamo ibindi biyakomokaho.

Minisitiri Nsengimana yabagiriye inama y’uko ibyo bagiye gukora byose bajya bareba niba bifite isoko kandi bikaba aribyo byinjiza amafaranga kurusha ibindi, bakirinda gushaka kugira ibikorwa byinshi mu mubare ariko bidatanga umusaruro.

Biteganijweko iri kusanyirizo rizatangira kubyazwa umusaruro mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, umworozi bakazajya bamwishyura amafaranga 200 kuri litiro igeze ku ikusanyirizo, naho bo bakayitangira amafaranga 250.

Ikusanyirizo ry'amata rya Tare.
Ikusanyirizo ry’amata rya Tare.

Iri kusanyirizo kandi ngo rifite ibikoresho rizajya ryifashisha ripima ubuziranenge by’aya mata kugira ngo bahe abakiriya babo amata meza.
Minisitiri Nsengimana kandi yanasuye ikigo cy’ikoranabuhanga (telecentre) cya Tare nacyo gicungwa na Biocoop Rwanda.

Biocoop Rwanda isanzwe ifite ibindi bikorwa ikora bishingiye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubworozi bw’inzuki, guteza imbere ubukerarugendo, n’ibindi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka