Nyamagabe: Kwambuka umugezi wa Rwondo ni ihurizo ku bakoresha umuhanda Gasarenda - Gisovu
Nyuma y’uko ikiraro cyari kiri ku mugezi wa Rwondo ugabanya umurenge wa Mushubi n’uwa Nkomane yo mu karere ka Nyamagabe gisenyutse, kuwambuka ni ikibazo kuko iyo imvura itaguye abantu bavogera abifite bagatanga igiceri cy’ijana bakabambutsa babahetse ku mugongo.
Uretse kuba abantu bavogera muri uyu mugezi, imodoka nazo iyo zihageze zinyuramo nk’aho ari umuhanda iyo imvura itaguye ngo amazi abe menshi, dore ko iki kiraro cyasenyutse kiri ku muhanda Gasarenda-Gisovu, ndetse n’umurenge wa Nkomane w’akarere ka Nyamagabe uri hakurya y’uyu mugezi ukaba utagomba gusigara inyuma muri gahunda zitandukanye bityo ugomba gukomeza kuba nyabagendwa.
Uretse gukora ubuvugizi ngo iki kiraro kibe cyasanwa, ubuyobozi bw’ibanze ngo bwashyizeho abantu bo kuba maso ngo hatagira umuturage uhitanwa n’umugezi wa Rwondo yambuka, mu gihe imvura yaguye bakabuza abantu kwambuka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, ahumuriza aba baturage bamaze imyaka igera kuri ibiri bafite ikibazo cyo kwambuka umugezi wa Rwondo, ngo kuko ikigo gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu (RTDA) ngo cyamaze gutanga isoko ryo gukora ikiraro cya Rwondo.
Ikorwa rw’uyu muhanda Gasarenda-Gisovu ryishimiwe n’abawukoresha bakaba baranabishimiye Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe mu kwezi kwa Gashyantare, n’ubwo ukomeje kwibasirwa n’ibiza dore ko mu minsi ishize wacitsemo kabiri mu kagari ka Rugano mu murenge wa Musebeya.
Ubwo uwo muhanda wasenyukaga, abawukoresha bishatsemo ibisubizo bagerageza kwagura agace gato kari gasigaye ngo babe bawukoresha mu gihe bagitegereje ko ukorwa mu buryo burambye.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|