Nyamagabe: Iyo abayobozi basuye abaturage byihutisha gukemura ibibazo kandi mu mucyo
Abaturage bo mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko iyo abayobozi babasanze iwabo mu mirenge bagafatanya gukemura ibibazo mu ruhame ibibazo byari byarananiranye bikemuka vuba kandi mu buryo bunoze.
Muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, umurenge wa Musebeya wasuwe tariki 06/02/2013 hagamijwe kubasobanurira gahunda za Leta no kubasaba kuzishyira mu bikorwa, ndetse ukaba n’umwanya wo gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Abaturage twaganiriye batangaza ko iyo abayobozi basuye abaturage iwabo mu mirenge babibonamo ikimenyetso cya demokarasi ikomeje gutera imbere, bakabona ko ubuyobozi bwitaye ku baturage bityo bakabyishimira.
Ubayeho Alphonse yagize ati: “mbona ko ari demokarasi iri kugenda itera imbere, kuko niba umuyobozi avuye ku karere akaza akabazwa n’umuturage imbonankubone akamusubiza mu ruhame, umuturage agenda anyuzwe”.
Mushimiyimana Innocent nawe wari witabiriye ibiganiro i Musebeya yagize ati: “Bitwereka y’uko inzego z’ubuyobozi zitwitayeho kandi ni hahandi ibibazo bikemukira”.

Aba baturage bongeraho ko ibibazo byajyaga bitwara igihe kinini kubikemura bihita bikemuka ako kanya cyangwa se bikihutishwa mu minsi mike. Gukemura ibibazo mu ruhame kandi ngo bituma bikorwa mu mucyo kandi abaturage nabo bakabigiramo uruhare bityo igisubizo gitanzwe kikaba gikwiriye koko.
Nyiramvuyekure Gaudence, umwe mubo twasanze mu murenge wa Musebeya yagize ati: “Hari nk’igihe umuturage ageza ikibazo cye nko ku kagari cyangwa ku murenge ugasanga hashize nk’amezi abiri cyangwa atatu, ariko iyo akivugiye hano gikemuka ako kanya cyangwa se vuba aho ngaho kigahita kitabwaho”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza bazarushaho kwegera abaturage hirya no hino mu mirenge maze bakaganira kuri gahunda za Leta zitandukanye, bakanafatanya gushakira umuti ibibazo biba bigaragara mu baturage.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|