Nyamagabe: Isibo y’Ubunyangamugayo yahize izindi mu bikorwa by’indashyikirwa

Mu Karere ka Nyamagabe, Isibo y’Ubunyangamugayo iherereye mu Mudugudu w’Isuri, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Gatare, ni yo yahize andi masibo mu bikorwa by’indashyikirwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Janvière Mutirende, mutwarasibo w'Isibo y'Ubunyangamugayo mu Murenge wa Gatare, i Nyamagabe
Janvière Mutirende, mutwarasibo w’Isibo y’Ubunyangamugayo mu Murenge wa Gatare, i Nyamagabe

Janvière Mutirende, ari we mutwarasibo w’iyi sibo, avuga ko mu byo bakesha kuba barabaye indashyikirwa harimo gutangira amafaranga ya mituweri ku gihe babikesha icyo bise Karoti-Mituweri.

Agira ati “Buri muturage twamusabye umurima muto cyane ahingamo karoti, tukamubwira ngo izi karoti si izawe, ni iza mituweri. Kandi twabigezeho, n’ubungubu nta muntu usigaye atarishyura mituweri ya 2021-2022.”

Mu isibo y’Ubunyangamugayo kandi, n’ubwo muri iki gihe kubyara kw’abangavu byabaye nk’icyorezo, ho ngo nta mwangavu wagaragaweho n’iki kibazo. Mutirende avuga ko babikesha Iriba rya Masenge.

Agira ati “Twafashe ababyeyi b’inararibonye bakagira inama abangavu n’ingimbi. Buri cyumweru saa cyenda, urubyiruko ruhura n’ababyeyi, bakabaganiriza.”

Muri iyi sibo kandi ngo bakoze umushinga w’ubworozi bw’ingurube, baterwa inkunga n’ubuyobozi bw’akarere bwabahaye inyagazi 9 n’isekurume imwe, none mu gihe cy’umwaka umwe zabagejeje ku ngurube 137.

Amafaranga yagiye ava muri izi ngurube ngo yabafashije muri byinshi harimo no kubakira mugenzi wabo utaragira aho kuba.

Abatuye muri iyi sibo kandi ngo bitabiriye ejo heza hafi ya bose (Muri Kamena 2021 hari hasigaye ingo eshatu gusa) kandi buri wese agira umurima w’igikoni, banahashyije nyakatsi ku nzu no mu buriri.

Mutirende ati “Nta mavunja wabona iwacu, twicungira umutekano, nta rugo wasanga bararana n’amatungo mu nzu.”

Kandi n’ubwo mu Murenge wa Gatare havugwa iharika, muri iyi sibo ngo nta buharike buharangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

This best practice of "IRIBA RYA MASENGE" should be well documented and spread to other Districts! Congs to Janviere

BIZIMANA Servilien yanditse ku itariki ya: 3-12-2023  →  Musubize

Uyu Mubyeyi Janviere kabisa akwiye Ishimwe kuko akomeje kwesa imihigo neza.Turanasaba ko yajya ajya no kwigisha ayandi ma Sibo bityo ibyo yagezeho mu isibo ye ntibibe ariho biguma gusa ahubwo bigere mu masibo yose Maze Gatare turusheho ku Guma ku isonga.

Bravo Bravo Janviere wacu!!!!!!!!!!!!

HAKIZIMANA PAUL yanditse ku itariki ya: 11-07-2021  →  Musubize

Ndabashimiye kuko mugera hose pe!ndi 1 mu rubyiruko rwavuye IWAWA,rwanafashe inguzanyo za BDF Ku bufatanye na SACCO ingana na 500000frw,400000frw byari ibikoresho twaguriwe na SACCO, 100000frw:ticket zibikoresho,gukodesha inzu,...
Mu GATARe twafashe ibyo bikoresho Ku 12/12/2019,periode de rembourssement yari amezi atatu,nkuko byangenze no Ku zindi
Business Ku 14/03/2020 covid19 yahise idukoma my nkokora turahagarara Ku buryo kwishyura byatugoye kugeza nubu,none mudukorere ubuvugizi kuko abenshi baranahagaze pe.murakoze!

MURAGIJIMANA Damien yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Courage Janviere ba Mutimawurugo dukomeze umurava mugukorera urwatubyaye. Mutimawurugo ba Nyamagabe tukuri inyuma turagushyigikiye.

Chantal yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Courage Janviere ba Mutimawurugo dukomeze umurava mugukorera urwatubyaye. Mutimawurugo ba Nyamagabe tukuri inyuma turagushyigikiye.

Chantal yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Courage Janviere ba Mutimawurugo dukomeze umurava mugukorera urwatubyaye. Mutimawurugo ba Nyamagabe tukuri inyuma turagushyigikiye.

Chantal yanditse ku itariki ya: 10-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka