Nyamagabe: Inzego zose ziyemeje gushyira hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda

Akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako mu kwita ku mibereho myiza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, biyemeje gufatanya no gushyira ingufu hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata imiryango ndetse n’amashuri bakajya mu dusantere dutandukanye kuba inzererezi.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo guca abana b’inzererezi mu muhanda yateranye kuri uyu wa kane tariki 30/05/2013, hongeye kugaragazwa ko kugira ngo iki kibazo gicike bisaba ko abana ndetse n’imiryango baturukamo begerwa bakaganirizwa ku burenganzira bw’umwana, ibibi byo kurererwa mu muhanda ndetse hakanarebwa uburyo ibibazo bituma abana bata imiryango bakajya mu muhanda byakemurwa.

Zimwe mu mpamvu zikunda kugaragazwa nk’intandaro yo gutuma abana bata imiryango harimo ubukene, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’umwana bari bitabiriye iyi nama barimo umushinga World Vision, Village SOS Gikongoro, abanyamadini n’abandi, biyemeje kugira uruhare mu gutanga ubutumwa busaba ababyeyi kwita ku bana, guca imirimo mibi ikoreshwa abana, ndetse no kuba batanga umusanzu mu gushyigikira imiryango y’abo bana babafasha gukora imishinga yinjiza amafaranga ngo ubushobozi bwabo buzamuke.

Iyi nama kandi yafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe imbaraga bagahangana n’iki kibazo bigisha abana ndetse n’ababyeyi by’umwihariko kuko usanga ahanini nabo bagira uruhare mu gutuma abana bava mu ngo bakajya mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yashimiye abafatanyabikorwa ko bagira uruhare mu gushaka imibereho myiza y’abana, avuga ko hakwiye gukoreshwa uburyo ubwo aribwo bwose ngo ikibazo cy’abana b’inzererezi gikemuke.

Inama nk’iyi yo kwiga ku buryo bakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda yateranye tariki 12/03/2013, ifata umwanzuro wo kwigisha abana ububi bwo kuva mu muhanda, kuganiriza ababyeyi b’abana bakabasubiza mu muryango, ndetse no kubuza abantu batandukanye kubakoresha imirimo no kubaha amafaranga cyangwa ibindi bintu ngo bakunde basubire mu muryango.

Iyi myanzuro ngo yatanze umusaruro kuko abana basubijwe mu miryango n’ubwo hari abagarutse mu muhanda, ndetse abaturuka mu nkambi ya Kigeme nabo bakaba baragabanutse ku buryo bugaragara, izi ngamba zikaba zigiye kongerwamo ingufu.

Ubukangurambaga kandi ngo bugiye gushyirwamo ingufu kuva tariki 05/06/2013 ubwo hazaba hatangiye icyumweru kibanziriza umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka