Nyamagabe: Intore ziri ku rugerero zirasabwa kuzakora ibikorwa bifite intego

Ubwo Intore zo mu karere ka Nyamagabe zasozaga icyiciro cya mbere mbere cy’urugerero cyigizwe no gutozwa wabaye kuwa gatandatu tariki ya 14/12/2013, zasabwe kuzarangwa n’ibikorwa bifite intego mu cyiciro cy’urugerero cyizakurikiraho kuko ari bwo zizatanga umusaruro Abanyarwanda bazitegerejeho.

Emmanuel Habumuremyi usanzwe ari umujyanama wa minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT) wari muri uyu muhango yibukije izo ntore ko Abanyarwanda benshi bazitegerejeho kuzana impinduka nziza ziteza igihugu imbere.

Intore ziyemeje ko zizakoresha imbaraga n'ubumenyi mu gufasha Abaturarwanda guhindura imibereho.
Intore ziyemeje ko zizakoresha imbaraga n’ubumenyi mu gufasha Abaturarwanda guhindura imibereho.

Bwana Habumuremyi yagize ati “Abaturage mu mirenge no mu midugudu bategereje kureba impinduka nziza ubumenyi n’imbaraga mufite bizabazanira. Bakeneye cyane ko mubafasha gukemura ibibazo biri hirya hariya, mukaba umusemburo w’iterambere no kubaho neza.

Ibi rero muzabigeraho nimuharanira gukora ibintu bigusha ku ntego.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko imihigo y’izi ntore ishimishije ariko azibutsa ko zigomba kuyesa kuko aribyo by’ingenzi, bikazagaragarira mu bikorwa zizakora ubwo zizaba ziri mu butumwa bw’urugerero nyirizina.

Bimwe mu byo yasabye izi ntore ni ukazafasha mu kumenya imibare y’ibanze nyayo yashingirwaho mu gutegura gahunda zinyuranye, ndetse bakazanatanga umusanzu mu gukemura ibibazo bazasangana abaturage aho bazaba bari ku rugerero.

intore zafashe ifoto y'urwibutso n'abazihaye ibiganiro bizishishikariza kuzitwara neza ku rugerero
intore zafashe ifoto y’urwibutso n’abazihaye ibiganiro bizishishikariza kuzitwara neza ku rugerero

Ni ku nshuro ya kabiri abarangije amashuri yisumbuye bakora ibikorwa by’urugerero aho bakora imirimo y’amaboko ndetse n’ubukangurambaga kuri gahunda zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza by’Abaturarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yavuze ko imfura z’urugerero zakoze ibikorwa bishimishije n’ubwo zahuye n’imbogamizi kuko aribwo urugerero rwari rugitangira, ubu hakaba hari ibyakosowe harimo nko gushakira abari ku rugerero ibyangombwa by’ibanze bazifashisha.
Biteganijwe ko igihembwe cya kabiri cy’urugerero kizaba kigizwe no gutumwa kizatangira tariki ya 06/01/2014.

Emmanuel Nshimiyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka