Nyamagabe: Inkambi ya Kigeme yakiriye izindi mpunzi 135
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 24/12/2012, inkambi ya Kigeme icumbikiwemo impunzi z’abanyekongo zahunze imirwano n’umutekano muke biri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yakiriye indi miryango 34 igizwe n’abantu 135 baje baturuka mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira.
Ntirenganya Déogratias, umuyobozi w’inkambi ya Kigeme atangaza ko ubuyobozi bw’iyi nkambi ndetse n’abafatanyabikorwa bayo biteguye kwakira izi mpunzi ndetse no kuzibonera ibyangombwa byose.
“Turiteguye, aho bari bube turahafite, dufite hangari zishobora kubakira ariko hagati aho tukabubakira amazu mu bikoresho birambye nk’uko twabikoreye abandi”, Ntirenganya.
Inkambi y’agateganyo ya Nkamira isigayemo izindi mpunzi zisaga 1200 ariko umuyobozi w’inkambi ya Kigeme atangaza ko Leta y’u Rwanda, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ndetse n’abafatanyabikorwa babo bahora biteguye kuba babakira igihe cyose bahagerera.
Ubwo twavuganaga na Ntirenganya mu gihe izi mpunzi zahageraga, yadutangarije ko hamwe n’umufatanyabikorwa ushinzwe inyubako ariwe American refugee committee bari bamaze kureba ikibanza bazubakiramo izi mpunzi ndetse n’ibikoresho byo kubaka bikaba bihari.
Iyi nkambi ngo ifite ubuso bwa hegitari 29 bakaba batarabuturaho bwose, ariko bakaba bateganya ko bazayagura mu gihe bizaba ngombwa.
Intambara yarahagaze ariko umutekano w’abaturage ukomeje guhungabana
Imirwano ngo yarahagaze muri RDC ariko umutekano muke ngo ukomeje kugaragara mu duce dutandukanye nk’uko izi mpunzi zibitangaza.
Habinka Janvier ukomoka mu gace ka Burungu muri Masisi yatangaje ko baje bahunga umutekano muke baterwa n’umutwe witwa Mai-Mai Nyatura.
Habinka akomeza avuga ko insoresore zitwaje intwaro zirimo izambaye imyenda ya gisirikari n’izambaye iya gisivili zibatera zikabaka icyo bita “lala salama”, ni ukuvuga ko buri munsi ngo bagomba gutanga amafaranga 1500 y’amanyekongo (1000FRW) utayatanze bakamwica.
Izi nsoresore kandi ngo zinafata ku ngufu abana b’abakobwa ndetse n’abagore bakiri batoya, umuntu ushoboye kwigura bakamureka naho udafite amafaranga bakamwica, ibi ngo bakaba babifata nk’ibibateza umutekano muke kurusha intambara bigatuma bahunga.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|