Nyamagabe : Ingo zisaga 5000 zituye muri «high risk zones» ziri kwimurwa
Ibarura ryakozwe mu karere ka Nyamagabe rigaragaza ko ingo 5052 zituye ahantu habi hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk zones) ; izi ngo ni zo zigomba guherwaho zituzwa ku midugudu.
Kugeza ubu ingo zigera ku 1808 (35.7%) mu zituye ahantu habi zamaze kwimurwa zituzwa mu midugudu aho ibikorwa by’amajyambere bibegerezwa ; nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe imiturire mu Karere ka Nyamagabe, Muhirwa Vedaste.
Muri gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu, abagituye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza ku buryo bworoshye nibo bagomba guherwaho kugira ngo barengere ubuzima bwabo.
Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya ibiza (MIDIMAR) itangaza ko bimaze kugaragara ko muri ibi bihe by’imvura ibiza bigenda byiyongera ari nako bisiga ingaruka zitari nke ku baturage.
Aha twavuga nk’inkuba, inkangu n’imyuzure, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ndetse n’urubura, kandi byose ni ko bihitana abantu cyangwa bagakomereka, bigasenya amazu n’indi mitungo, n’izindi ngaruka ziterwa n’ibiza.
Gahunda yo gutuza abantu ku midugudu ni imwe mu bizakemura ikibazo cy’ibiza ahanini by’inkangu byibasira abaturage bitewe n’aho batuye haba hatameze neza.
Leta y’u Rwanda yifuza ko byibuze abaturage bagera kuri 75% bazaba bamaze gutuzwa ku midugudu mu mpera z’uyu mwaka wa 2012.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|