Nyamagabe: Imvura nyinshi yatwaye igice cy’umusozi gifunga umuhanda (Amafoto+Video)

Imvura nyinshi yaguye kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe yatwaye umusozi, utsukaho nka metero 15, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi byabereyemo.

Ubutaka bwamanutse kubera imvura yabaye nyinshi
Ubutaka bwamanutse kubera imvura yabaye nyinshi

Uko uwo musozi watsutse bigaragara mu mashusho yafashwe n’abari bahari icyo gice cy’umusozi gicika, kari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Philbert Uwamahoro, avuga ko uko bigaragara muri ayo mashusho bidahuye n’uko byagenze neza, kuko uwareba ayo mashusho yakeka ko ari ubutaka bwo mu gishanga buri kugenda, kandi ahantu hanini cyane.

Nyamara ngo ni agace k’umusozi urebye kaciwe n’imvura yabaye nyinshi, ahantu hasanzwe n’ubundi amasoko y’amazi, gafunga umuhanda wo mu Mudugudu wa Subukiniro, mu Kagari ka Rugogwe.

Nubwo umuhanda iki gice cy’umusozi cyaguyemo ntacyo wabaye, munsi yawo na ho ubutaka bwaratwawe.

Ahacitse kandi ngo si ahantu hasanzwe hahanamye nk’uko bikunze kugaragara, aho usanga ibitaka byatengukiye mu muhanda, ahubwo ni ahantu haringaniye.

Imvura yaguye ari nyinshi kandi si mu Mudugudu wa Subukiniro yagushije ibitengu mu muhanda gusa, kuko no ku muhanda ugana ku Kitabi n’ugana mu Murenge wa Buruhukiro byigeze kuba.

Aha hombi ariko ho ni ubutaka buhanamye bwo ku misozi ikikije umuhanda yagiye itenguka, si ahantu haringaniye nk’uko byagenze mu Mudugudu wa Subukiniro.

Dore uko byari bimeze mu mashusho:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane

ntamugabumwe hodali yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka