Nyamagabe: Impunzi z’Abanyekongo zirasaba ubuvugizi ngo intambara zihagarare iwabo zitahe

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi wabereye mu nkambi ya Kigeme tariki 20/06/2013, impunzi z’Abanyekongo ziri muri iyi nkambi zasabye ko hakorwa ibishoboka byose amahoro akagaruka iwabo maze zigataha.

Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Kigeme, Karembera Benjamin, yashimiye Leta y’u Rwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko babakiriye neza ndetse bakaba bakora ibishoboka byose ngo ubuzima bwabo bukomeze, ariko ngo barasaba Leta ya Kongo ndetse n’izindi nzego zibishoboye ko zakora ubuvugizi umutekano ukagaruka iwabo bagasubira mu byabo.

Impunzi zitabiriye umunsi wazihariwe.
Impunzi zitabiriye umunsi wazihariwe.

Ati: “Turashaka ko ubuyobozi bwa Kongo bufatanije n’abandi bose bagomba gukora ubuvugizi ko twataha, ntitumare imyaka irenga cumi n’indi nk’izindi nkambi. Turashaka y’uko hakorwa ibishoboka byose ngo iriya mitwe iri muri Kongo cyane Interahamwe ko yavanywa ku butaka bwacu tugataha. Abakecuru bacu, abana, abasore bafite amarira menshi yo kugira ngo batahe mu gihugu cyabo”.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Richard Muyej Mangez, wari witabiriye uyu muhango, dore ko anayoboye itsinda riri mu Rwanda kuganira na Leta y’u Rwanda ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ku kibazo cy’impunzi, yatangaje ko bari kuganira na Leta y’u Rwanda ku buryo impunzi zataha ku mpande zombi.

Minisitiri Richard Muyej Mangez, Minisitiri Mukantabana Seraphine, Umuyobozi wa UNHCR Neimah Warsame.
Minisitiri Richard Muyej Mangez, Minisitiri Mukantabana Seraphine, Umuyobozi wa UNHCR Neimah Warsame.

Ati: “Turi kuganira n’abavandimwe bacu bo mu Rwanda ku buryo impunzi zataha ku mpande zombi ngo zibone ubuzima busanzwe. Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo twahisemo amahoro, ndetse no kubana neza n’abaturanyi bacu.

Dukeneye aya maboko yose ngo atange umusanzu wayo mu iterambere ry’igihugu. Turi igihugu gifite amahirwe menshi ariko ntitwacyubaka, ntitwagiteza imbere mu ntambara. Turashaka amahoro ngo mutahe iwanyu”.

Minisitiri ushinzwe Ibiza n'impunzi Mukantabana Séraphine.
Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi Mukantabana Séraphine.

Guverinoma y’u Rwanda ngo ishishikajwe n’uko umutekano wagaruka muri RDC kugira ngo impunzi zitahe, u Rwanda rukaba ruzakomeza gutanga umusanzu binyuze mu biganiro n’izindi nzira zishingiye ku mubano w’ibihugu byombi ngo ikibazo gitera ubuhunzi gikemuke, nk’uko Minisitiri ushinzwe Ibiza n’impunzi, Mukantabana Séraphine, abitangaza.

Mu Rwanda habarurwa impunzi zikabakaba ibihumbi 80 ziri mu nkambi zitandukanye ari izituruka muri RDC ndetse no mu bindi bihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka