Nyamagabe: Impunzi z’Abanyekongo zigaragambije nyuma yo kwamburwa na rwiyemezamirimo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05/05/2014, impunzi zo mu nkambi ya Kigeme zakoreshejwe na kampani ya COOP Rwanda mu mirimo yo gukora imiyoboro y’amazi harwanywa isuri mu nkambi ya Kigeme maze ntizishyurwe, zakoze imyigaragambyo zifunga umuhanda winjira muri iyo nkambi zisaba ko zakwishyurwa amafaranga zakoreye.

Bayisingize Jean Claude wakoze akazi k’ubufundi ubwo hakorwaga iyi mirimo avuga ko batangiye akazi mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2013 bakaza kwishyurwa amezi atatu gusa, rwiyemezamirimo akabasigaramo andi atatu ariyo bishyuza ubu.

Ati “(ukwezi) ukwa kane, ukwa gatanu n’ukwa gatandatu ntabwo twaguhembwe. Nakwiheraho nkanjye ubwanjye ndi mu ijana na makumyabiri (120.000 Frw), ubwo hari n’ufite nk’ijana na mirongo itanu. Icyifuzo dukeneye amafaranga yacu”.

Izi mpunzi ziri mu nkambi ya Kigeme ziganjemo abakoraga ubuyede (guhereza ibikoresho abubaka) zivuga ko zatangiye kwishyuza mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2013 ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa amafaranga yabo mu gihe hashize umwaka, kandi ikibazo cyabo bakaba barakigejeje ku nzego zitandukanye.

Impunzi zari zafunze umuhanda ujya mu nkambi ya Kigeme.
Impunzi zari zafunze umuhanda ujya mu nkambi ya Kigeme.

Ntirenganya Déo uyobora inkambi ya Kigeme avuga ko ari minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR), inzego z’umutekano, akarere ka Nyamagabe ndetse na Mutagoma Félix nyiri COOP Rwanda bose bazi ko ikibazo gihari, n’ubwo imyigaragambyo atariyo nzira bagombaga gukoresha.

Umuyobozi w’inkambi ya Kigeme akomeza avuga ko Mutagoma Félix koko yari yarasinye amasezerano yo gukora imiyoboro mu nkambi ariko akaba yararangije imirimo ndetse yaranahawe amafaranga ye bityo akaba yaragombaga kwishyura abo yakoresheje.

Akomeza avuga ko ubu MIDIMAR iri gusaba aba bambuwe na Mutagoma ko bakwitoramo ababahagarariye babasha gusobanura ikibazo cyabo hanyuma ikabafasha mu bijyanye n’amategeko kugira ngo bamurege bityo abishyure.

Aha hasanzwe uyu mugozi uvanywaho iyo ikinyabizoga kigiye kwinjira mu nkambi ariko bongeyeho amabuye (hasi) banashyiraho imyenda ya Coop Rwanda.
Aha hasanzwe uyu mugozi uvanywaho iyo ikinyabizoga kigiye kwinjira mu nkambi ariko bongeyeho amabuye (hasi) banashyiraho imyenda ya Coop Rwanda.

“Minisiteri yansabye y’uko bakwitoramo komite muri bariya bakoze ikandikira minisitiri imusaba ko yabishyuriza. Nabo bashyizemo akantu ko kuba barakererewe kwishyurwa bibatera kurakara ariko ubundi iyo komite niyo yakemura icyo kibazo. Baramutse bampaye iyo komite, nayiha minisiteri ikabona uko ibaregera bakishyurwa,” Ntirenganya.

Mutagoma uvugwa ko yambuye abaturage ntahakana ko abarimo ideni ariko akavuga ko nawe ari kwishyuza MIDIMAR ngo nawe abone ubwishyu, kuko hari imirimo y’inyongera yakoze kandi ku bwumvikane bw’impande zose bityo bakaba batagomba kumugora.

Mu kiganiro ku murongo wa terefoni ye igendanwa yagize ati “Nanjye ndi kwishyuza Minisiteri niyo igomba kuyaduha, birasa nk’aho bahimana bavuga ngo nimbanze nishyure abaturage ngo nabo bazanyishyure, ubwo se ibyo urumva nabishyura ayo…., ariko biraza…, njye ndabona ndi buze kwiyambaza inzego z’inkiko nta kundi biri bugende”.

Mu mirimo y’inyongera avuga harimo nk’uko yongereye ubunini bw’imiferege akayikuba kabiri ugereranyije n’iyari mu masezerano, ibiraro byari biteganijwe ari bitandatu akaba yarubatse 22, inkuta zifata ahantu ngo hadatenguka zitari ziteganijwe n’ibindi.

Izi ni sheki yagiye yishyurirwaho amafaranga yari mu masezerano nk'uko MIDIMAR ibivuga.
Izi ni sheki yagiye yishyurirwaho amafaranga yari mu masezerano nk’uko MIDIMAR ibivuga.

Mu gihe impunzi zisabwa kwandika zigafashwa kurega zishyuza, Mutagoma nawe avuga ko ubu yatangiye inzira zo kwiyambaza inkiko kandi ayo mafaranga akurikirana akaba ari ayo agomba kwishyura abo baturage.

Raporo zakozwe zigaragaza ko Mutagoma arimo amadeni abantu basaga 600 habariwemo abo mu nkambi ya Kigeme, abaturage batari impunzi ndetse n’abamuhaye ibikoresho binyuranye yakoresheje, bose akaba abagomba amafaranga angana na miliyoni zikabakaba 86 (85,946,270 FRW).

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo mugabo nareke inda nini.kd urenganya umukene, imfubyi, umupfakazi bizamugaruka arengane adafite umurengera. kd nabo batishyuwe nibashire hamwe bishyuze babishyizeho umwete ntimwemere gukorera ubusa.

cec yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

murikigiheabantu bakuruye indanini reta nibafatire ibyemezo kuko byaba arukurera indanini

ruzibiza david yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

Azabishyure kandi nabo bazaregere inyungu z’ubukererwe!!

insultescongolais yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

uwo mugabo leta imukurikirane bajye bagira ubunyanga mugayo

bwongera yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka