Nyamagabe: Imiryango 5 y’abasigajwe inyuma n’amateka yashyingiwe byemewe n’amategeko

Imiryango igera kuri itanu yo y’abasigajwe inyuma n’amateka mu kagali ka ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yashyingiranywe imbere y’amategeko, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/08/2013.

Iki cyemezo bagifashe nyuma yo kwigishwa n’umuryango uharanira kurengera ibidukikije n’iterambere ry’icyaro (REDO), ukorana n’aba basigajwe inyuma n’amateka, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Filipo Haridintwari.

Haridintwari Filipo na Kankera Alphonsine bagiye gusinya mu gitabo cy'irangamimerere.
Haridintwari Filipo na Kankera Alphonsine bagiye gusinya mu gitabo cy’irangamimerere.

Yatangaje ko mbere bumvaga ntacyo bibatwaye kuba babanaga batarasezeranye imbere y’amategeko, ariko ngo aho bigishirijwe bakaba baramenye inyungu zirimo bityo bagafata umwanzuro wo kugana amategeko.

Yagize ati: “Kubana kwacu tutaraciye imbere y’amategeko twabonaga y’uko ntacyo bidutwaye, ariko batwigishije uko twabana bituma duca imbere y’amategeko. Twaje gusanga ari byiza kuko n’umwana wabyaye aba afite aho ashingiye agahabwa n’uburenganzira.”

Alphonsine Kankera, umugore wa Harindintwari nawe yemeza ko kuba babanaga gutyo ntacyo byari bitwaye. Gusa ngo yagiraga impungenge ko bishoboka ko yazamwirukana bityo abana be bakaba nta hantu babarizwa bafite, akaba ashimishijwe n’uko ubu impungenge zivuyeho.

Ati: “Nabonaga nta kibazo bitwaye ariko nagiraga impungenge z’uko ejo cyangwa ejobundi ashobora kunyirukana, abana banjye bakabura aho babarizwa. None rero ubu ndishimye kuko bagiye kubona aho babarizwa nta kibazo.”

Emile Byiringiro, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye aba basezeranye imbere y’amategeko kubana neza nk’uko babirahiriye, bagashinga ingo zigamije kwiteza imbere kandi zirera abana babereye igihugu.

Ati: “Mugende mubane neza nk’uko mwabyiyemeje, mushinge urugo rukomeye, rugendwa, rugamije kwiteza imbere kandi rusobanutse, kugira ngo mubyare murere igihugu abana bafite uburere, bafite indangagaciro zizatuma batera imbere.”

Yakomeje ashimira umufatanyabikorwa REDO uterwa inkunga n’umushinga Trocaire ku kuba baratekereje ku guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka babigisha uburenganzira bwabo, kubara, gusoma no kwandika, ndetse no gukora ngo batere imbere.

Mbere yo kurahirira ko bashakanye byemewe n’amategeko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kitabi, Kabanda Jean Claude yabanje kubanyuriramo uburyo bunyuranye bwo gucunga umutungo ku bashakanye, ndetse n’impamvu zituma gushakana imbere y’amategeko guseswa n’inzira binyuramo.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka