Nyamagabe: Imiryango 384 yo mu murenge wa Cyanika yagejejweho amazi meza
Imiryango 384 igizwe n’abantu 1634 mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe yashyikirijwe amazi meza yakozwe ku nkunga ya Koreya y’Epfo ibinyujije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM), ukaba ushyirwa mu bikorwa n’umuryango w’Abanyakoreya wa Good Neighbors ifatanije na Unity Club.
Kuwa kabiri tariki 26/03/2013, hatashywe amavomo atandatu ari hirya no hino aho abaturage batuye, hakaba hategerejwe kubakwa andi atandatu mu minsi iri imbere yose mu midugudu itatu ariyo Birambo, Munyinya na Gasharu.
Abaturage bo mu mudugudu wa Munyinya bavomaga kure ahantu mu kabande bikaba byagoraga abantu bakuru kugerayo kandi bakahahurira ari benshi, ndetse rimwe na rimwe amazi yajyaga abura.

Umukecuru Mukampinyuza Felesita yagize ati: “Ubundi nkanjye w’umukecuru nahagendaga nk’isaha, hakaba n’ubwo amazi akunda kubura kuko iryo riba ryo mu Gahama twarihurigaho turi benshi. Ubu ni byiza tubonye amazi atwegereye”.
Twagirayezu Yusitini ni umuturanyi we. Mu magambo ye aragira ati: “Twavomaga mu kabande ku birometero birebire. Iki ni igikorwa kiza turuhutse imiruho n’imvune twajyaga tugira kandi tukanywa n’amazi mabi rimwe na rimwe bikadutera n’uburwayi”.
Aba baturage bashimira Leta y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bakomeje kubaba hafi babashakira imibereho myiza n’iterambere.

Sesonga John Paul, Umukozi ushinzwe itangazamakuru muri PAM atangaza ko guha amazi meza aba baturage bagamije ko bareka kujya bakoresha amazi mabi bakuye mu bishanga yashoboraga kubanduza indwara zitandukanye, ndetse no kuruhura abana bavomaga kure hakaba ubwo bakererwa kujya ku ishuri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Jean Pierre yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu guha amazi meza aba baturage.
Yasabye abaturage kujya bagira uruhare mu kwiteza imbere mu byo bashoboye haba iwabo mu ngo cyangwa se mu muganda, maze abaterankunga bakajya baza gufasha mu byo abaturage ubwabo batakwishoboza.

Yasabye aba abaturage kurinda umutekano w’aya mazi kugira ngo atazangirika.
Yagize ati “ibi bikorwa biba byatwaye umutungo mwinshi. Ntabwo dukwiye guha umwanya umuntu wangiza. Bisaba ko tubishyigikira kugira ngo bigumye kutubungabungira ubuzima n’ejo hazaza”.
Aya mazi yashyikirijwe abaturage ni kimwe mu bikorwa biri gukorwa muri iyi midugudu birimo guca amaterasi ndinganire hagamijwe kongera umusaruro ku masambu ateraga neza, kubaka ibyumba by’amashuri ndetse bimwe bikaba byaruzuye, n’ibindi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikigaragara ni uko abaturage bafite akanyamuneza ku mitima yabo, kdi ni mu gihe..Visio 2020 iragenda igerwaho ubucya n’ubwira. Birashimishije cyane.
Icyerekezo kizima mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage begerezwa amazi n’amashanyarazi.. Ni ibigaragaza ko imvugo ariyo ngiro ibyo abaturage bemerewe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika bigenda bigerwaho, bityo visio ikagenda igerwaho buhoro buhoro.