Nyamagabe: Imiryango 100 yakuwe muri Nyakatsi izubakirwa muri Army Week

Abaturage bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bahamya ko ibikorwa byo muri gahunda ya “Army week” ari bimwe mu bibafasha gusezerera ubukene.

Ingabo z'igihugu zafatanije n'abaturage bo muri Nyamagabe babumba amatafari yo kubakira abakuwe muri Nyakatsi
Ingabo z’igihugu zafatanije n’abaturage bo muri Nyamagabe babumba amatafari yo kubakira abakuwe muri Nyakatsi

Babitangaje ubwo ingabo z’u Rwanda zifatanyaga n’abaturage n’ubuyobozi bakora ibikorwa bitandukanye muri gahunda ya “Army Week”, birimo kubumba amatafari no kubakira abimuwe muri Nyakatsi, ku wa kane 01 Kamena 2017.

Biteganijwe ko imiryango 100 yakuwe muri Nyakatsi izubakirwa inzu muri iyo gahunda. Izo nzu zizatahwa ku mugaragaro ku itariki ya 04 Nyakanga 2017, ku munsi wo Kwibohora.

Abagize iyo miryango bari bamaze imyaka irenga itanu bacumbikiwe n’abaturanyi nyuma y’uko bakuwe muri Nyakatsi.

Mukansanga Marie Rose, umwe mu bazubakirwa avuga ko nyuma yo kuva muri Nyakatsi yabagaho mu buzima bwo gukodeshwa no gucumbikirwa.

Agira ati “Tuzaba twibohoye imvura, ubukode twishimira ko twubakiwe. Njye inzu izandindira abana kunyagirwa. Nari narabuze aho mbicaza, tukavirwa, utwo nateguye tukajyamo amazi, nzaba meze neza cyane nta kibazo mfite.”

Izi nzu ziri kubakirwa abakuwe muri Nyakatsi muri Nyamagabe biteganyijwe ko zizatahwa ku munsi wo Kwibohora
Izi nzu ziri kubakirwa abakuwe muri Nyakatsi muri Nyamagabe biteganyijwe ko zizatahwa ku munsi wo Kwibohora

Nsengimana Jean Damascene, umukozi ushinzwe ibikorwa by’igenagaciro ry’ubutaka muri Nyamagabe, avuga ko ibikorwa bya “Army Week” bibafasha mu gutegura neza umunsi wo Kwibohora.

Agira ati “Ku bijyanye no kubakira abatishoboye, tuzubaka inzu 119. Inzu 100 ni zo Army week izadufashamo zizanahabwa n’ibikoresho.”

Biradufasha rwose kuko kwibohora ni ukuba ufite aho uba, utuje, utekanye. Rero uriya munsi wo kwibohora uzasanga abaturage bacu batuye neza kandi kuba barabifashijwemo n’Ingabo z’igihugu,ni ibintu byiza cyane.”

Muri Army Week kandi ingabo zanafashije abaturage, kubagarira Kawa ihinze kuri hegitari 112.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nahano iwacu armweek irakomeje

Fidele yanditse ku itariki ya: 3-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka