Nyamagabe: Imikoranire y’inzego zitandukanye yateje imbere ihame ry’uburinganire

Akarere ka Nyamagabe kashimiwe ingamba kafashe zo guhuza inzego z’itandukanye, mu gushyira hamwe kugira ngo ihame ry’uburinganire ritezwe imbere.

Kuri uyu wa 20 Kanama 2015, muri gahunda igamije kugenzura uko ingengo y’imari igenewe ibikorwa byo guteza imbere uburinganire yakoreshejwe, akarere ka Nyamagabe kashimiwe ko kabashije kuyikoresha neza, abaturage b’ibitsina byombi bakabasha kwiteza imbere.

Bamwe mu bakobwa bakora umwuga wo kudoda basuye bagaraje ko babashije kwiteza imbere kandi bashimira ko ihame ry'uburinganire ryabashije kubahirizwa.
Bamwe mu bakobwa bakora umwuga wo kudoda basuye bagaraje ko babashije kwiteza imbere kandi bashimira ko ihame ry’uburinganire ryabashije kubahirizwa.

Umugenzuzi mukuru w’ungirije w’urwego rw’igihugu rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire, Eugenie Kabageni yatangaje ko bashimye ko akarere kahuje inzego zitandukanye mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bigatuma kanaza imbere y’utundi turere.

Yagize ati “Haricyo twashimye kijyanye n’uko bashyizeho ingamba mu gutegura ingengo y’imari isubiza ibibazo by’abaturage, bashyizeho komite ihuza inzego zitandukanye, ndetse harimo na sosiyete sivire, bivuga ngo hari ubufatanye muri aka karere.”

Akarere kashimiwe ubwo kakoreresheje neza ingengo y'iyamari igamije guteza imbere ibikorwa by'uburinganire.
Akarere kashimiwe ubwo kakoreresheje neza ingengo y’iyamari igamije guteza imbere ibikorwa by’uburinganire.

Ibanga ngo akarere kakoresheje nk’uko umuyobozi w’akarere yabitangaje, ngo n’ubufatanye buha urubuga umuturage nawe akabasha gusobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Uyu musaruro uva mu bufatanye duhereye ku muturage, ibyo twategura byose tukareba uko ihame ry’uburinganire ry’ubahirizwa, atagize mo uruhare cya gihe cyo mu ntangiriro, ntabwo twaba twubakiye ahakomeye.”

Josiane Uwineza, yiga kudoda akaba yatangaje ko kera umwana w’umukobwa atahabwaga uburenganzira ariko ko ubu nawe ahabwa urubuga rwo kuba yakwiza imbere.

Itsinda ry'abitabiriye iki gikorwa mu nzego zitandukanye zita ku ishyirwa mu bikorwa ry'ihame ry'uburinganire.
Itsinda ry’abitabiriye iki gikorwa mu nzego zitandukanye zita ku ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire.

Ati “Nkurikije ukuntu abana bagiye babura uburenganzira ababyeyi bakumvako icya mbere ari umugabo, babona n’imirimo yo murugo ayibafashije bagahita bamushyingira, ariko ubu nta muntu bagishyingira ku gahato, nawe arakora.”

Uru ruzinduko rukaba rwari rwitabiriwe n’abahagarariye ambasade ya Suwede, itera inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere ihame ry’uburinganire biciye mu ishami ry’umuryango w’ababibumbye rishinzwe guteza imbere umugore.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka