Nyamagabe: Ikiraro cya Rukarara gihuza Mbazi na Kaduha kigiye gusanwa

Ikiraro kiri ku mugezi wa Rukarara gihuza umurenge wa Mbazi n’uwa Kaduha yo mu karere ka Nyamagabe cyari kimaze igihe kirenga umwaka cyarangiritse ku buryo imodoka zitari zikibasha kugendaho, ubu noneho ngo mu minsi mike kiraba cyongeye gukoreshwa.

Kuva mu mujyi wa Nyamagabe kugera mu murenge wa Kaduha hari urugendo rw’ibirometero 36, ariko kuba urwo rutindo ritanyurwaho n’imodoka bituma abaturage baca inzira ya kure ku buryo hiyongeraho urugendo rw’ibirometero 15.

Kuba urwo rutindo rwarangiritse kandi bituma abaturage batakibona uko bambutsa amatungo yabo bayajyana ku isoko, hakaba n’impungenge z’abana bajya ku ishuri baba abava mu murenge wa Mbazi biga muri Kaduha cyangwa abava muri Kaduha biga muri Mbazi.

Na moto iyo zigeze kuri iki kiraro barazisunika.
Na moto iyo zigeze kuri iki kiraro barazisunika.

Umuyobozi w’umurenge wa Kaduha, Mudateba Jean d’Amour, atangaza ko ku bufatanye n’akarere bari gushaka uburyo baba basannye iri teme ku buryo imodoka ntoya zaba zinyuraho, mu gihe bagitegereje ko minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano yabatera inkunga yo kurisana mu buryo burambye.

Yabisobanuye atya: “tumaze kubona imbaho 500 zo kurikoreshaho, hari n’amafaranga ageze kuri miliyoni imwe yo kugura ibyuma no guhemba abafundi ku buryo ryaba rikoreshwa n’imidoka ntoya zitarengeje nka toni eshanu. Turizera ko tariki 19/12/2012 tuzaba twamaze kurikora ku buryo rizaba rigendwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko akarere kakoze ubuvugizi muri ministeri y’ibikorwa remezo ndetse abakozi bayo baje gusura iki kiraro ngo barebe uko kimeze, hakaba hari ikizere ko kizakorwa kikongera rikaba nyabagendwa mu gihe kirambye.

Ikiraro cya Rukarara cyubatswe mu gihe cy'abakoloni.
Ikiraro cya Rukarara cyubatswe mu gihe cy’abakoloni.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “Ntabwo byahise bishoboka ko ryatangira kugendwaho ariko ubungubu muri ino minsi minisiteri y’ibikorwa remezo irimo irareba uburyo bwo gutanga isoko kugira ngo rizabe nyabagendwa mu gihe kirambye”.

Iyo urebye iri teme rikozwe mu byuma ndetse n’imbaho usanga rishaje dore ko ryanubatswe mu gihe cy’abakoloni, rikaba riri ku muhanda uhuza umujyi wa Nyamagabe n’imirenge itandukanye ndetse ukaba unagera no ku bitaro bya Kaduha.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka