Nyamagabe: Ikiraro cya Rukarara cyongeye kuba nyabagendwa
Ikiraro cyo ku mugezi wa Rukarara giherereye mu Kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kaduha gihuza imirenge ya Mbazi na Kaduha cyari kimaze umwaka cyarangiritse bikabije, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gusanwa.
Iki ikiraro cyasanwe ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kaduha, aho abo bafatanyabikorwa batuye Kaduha batanze inkunga zinyuranye zaba amafaranga cyangwa ibindi bikoresho naho umurenge ugatanga imbaho nini zafashije kubaka iryo teme.

Mudateba Jean d’Amour uyobora umurenge wa Kaduha, atangaza ko iryo teme rirangije gusanwa rizafasha cyane abaturage dore ko urugendo rujya i Kaduha uva mu mujyi wa Nyamagabe rwari rwarabaye ikibazo kuko byabaga ngombwa kujya guca i Musange cyangwa i Kibumbwe hakiyongeraho ibirometero 15 kandi naho hatari umuhanda mwiza.
Kuri icyi cyumweru tariki 23/12/2012, iri teme ryari nyabagendwa, abaturage bambuka abandi bahagaze hejuru yaryo bigaragara ko bari banyotewe no kongera gukoresha iryo teme. Gusana iryo teme byatwaye amafaranga asaga miriyoni icumi.

Tariki 11/12/2012 umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yasuye iri teme anaganira n’abaturage, icyo gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Kaduha bwatangaje ko rigiye gusanwa rikaba rikoreshwa n’imodoka ntoya mu gihe bategereje ko minisiteri ifite ibikorwaremezo mu nshingano yabafasha kurisana mu buryo burambye.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TURASHIMA UMUYOBOZI W,UMUMURENGE WA KIBUMBWE NSANZIMANA
MUBIKORWA YARAMAZEGUKORA TUNASABA ZIGIRUMUGABE
ngo AGERE IKIRENGEMUKE MAZE UMURENGE WACU,UB,IKITEGEREREZO