Nyamagabe: Ikimoteri kibangamiye abaguzi ndetse n’abacuruzi mu isoko rya Gasarenda
Mu isoko rya Gasarenda riherereye mu murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe hari ikimoteri cyohereza umwuka mubi rimwe na rimwe uvanze n’imyotsi y’imyanda iba yatwitswe, gikomeje kubangamira abacuruzi ndetse n’abagana iri soko baje guhaha.
Iri soko rya Gasarenda rirema ku wa kabiri no ku wa gatanu bya buri cyumweru, rikitabirwa n’abaturage bavuye mu mirenge itandukanye igizwe n’akarere ka Nyamagabe.

Umwe mu bacururiza muri iri soko Joseph Njangwe agira ati: “baratubwira ngo baraza kubipakira tugategereza tugaheba, ubu kimaze igihe kirekire, ari ku karere cyangwa ku murenge bose barabizi”.
Ubwo twaganiaga n’umuyobozi w’Umurenge wa Tare, Bwana Richard Gasana yagize ati: “ikibazo cy’ikimoteri turakizi, kandi ubu hamaze kuzura ikimoteri rusange mu murenge wa Gasaka duhana imbibe, igisigaye ni ukuganira n’abaturage bakumva ko umusanzu wo kugirango imyanda igende uzabavamo”.

Iki ni ikibazo gikwiye kwitabwaho cyane cyane ko aka karere kibasiwe n’indwara zituruka ku mwanda arizo indwara z’inzoka ndetse nizo mu myanya y’ubuhumekero nkuko byagarutsweho n’ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abaturage mu karere ku munsi wo kunoza service z’ubuzima.
Caissy Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|