Nyamagabe: Hehe no kwitwa abatebo kubera Paul Kagame

Abaturage b’Akarere ka Nyamagabe baratangaza ko bashimira Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wabahinduriye ubuzima bukava ku kubitirira ibitebo, ahubwo bakitwa abantu beza bakataje mu iterambere ry’Igihugu nk’Abanyarwanda bose.

Nyamagabe ntibakitwa abatebo kubera Paul Kagame
Nyamagabe ntibakitwa abatebo kubera Paul Kagame

Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame mu Karere ka Nyamagabe, ahahuriye abaturutse muri ako Karere, Nyaruguru na Nyanza bamugaragarije ibyishimo bishingiye ku iterambere bagezeho.

Inyito ‘Abatebo’ ryakunze kumvikana nk’igitutsi ku muntu udafite ubwenge butekereza neza, utareba kure, utiteje imbere, utarize, bakamusuzugura ngo ni ‘Umutebo’, ariko rigahabwa cyane ab’i Nyamagabe yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kuko abaturage bayo bageragezaga kwiteza imbere baboha ibitebo bakabigurisha hirya no hino mu Gihugu.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe

Munyatwali Alphonse avuga ibigwi by’umukandida wa FPR-Inkotanyi, yashimiye uburyo abaturage bakijijwe izina ryo kwitwa abatebo ahubwo bakaba bitirirwa ibikorwa byiza by’iterambere, mu gihe mbere Nyamagabe na Nyaruguru twari Uturere tw’ubusharire mu butaka no mu mubiri w’abaturage ariko byose byabaye amateka.

Agira ati, “Ubu turitirirwa amajyambere, twari urugero rw’ubutaka busharira natwe ariko tugasharira, uyu munsi ubutaka bwashariraga butatse amaterasi bwarahindutse butatse ikawa n’inganda zazo, butatse icyayi n’inganda zacyo, ikirere ni insinga z’amashanyarazi ajya mungo, imisozi itatse amavuriro meza n’amashuri, amazi meza nayo arahari”.

Munyantwali avuga ko abaturage ba Nyaruguru bo batazibagirwa umuhanda wa kaburimbo yabahaye w’ibilometero bisaga 60, mu gihe abandi baturage nabo bagenda bahabwa ibibakwiriye ari nabyo asaba ko bashimira Paul Kagame.

Avuga ko gahunda nziza ziva ku mwana kugeza ku basaza, n’abakecuru bikwiye gushimirwa Nyakubahwa Paul Kagame, kandi urubyiruko rwa Nyamagabe rutigeze rugwingira, bigaragaza ko mu myaka itanu iri imbere n’indi ikurikiraho bazaba bari mu muvuduko w’iterambere.

Agira ati, “Mwaduhaye ibyuzuye ntitwabitura ibicagase, twebwe tuzamutora twese ijana ku ijana bamwe bavuga ngo 80% ni amajwi menshi twe tuzatora 100% kandi ababara bazatubwira”.

Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi Paul Kagame avuga ko ibyo byose bimaze kugerwaho birimo ibihingwa ngengabukungu, bikwiye kwishimirwa koko ariko bikanongerwa kugira ngo iterambere rikomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka