Nyamagabe: Hatangijwe umushinga wa Miliyari 90Frw uzageza amazi meza kuri bose
Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda atangaje gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2), avuga ko umwaka wa 2029 uzarangira amazi meza yaragejejwe mu midugudu yose y’u Rwanda, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga wo kugeza amazi meza ku bahatuye bose.

Uwo mushinga watangijwe tariki 2 Kamena 2025, uzarangira mu gihe cy’imyaka itanu utwaye Miliyoni 62 z’Amadorari, ni ukuvuga hafi Miliyari 90 z’Amafaranga y’u Rwanda, kandi uhuriweho na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), imiryango Water for People na Water Aid ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.
Atangiza uyu mushinga, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ry’isuku n’amazi muri MININFRA, Gemma Maniraruta, yibukije abatuye mu Murenge wa Kibilizi, ari na ho watangirijwe, kurinda ibikorwa remezo, bagaragaza ababyangiza, kubera ko kubyangiza bituma ubushobozi bubonetse buherera mu gusana aho guhanga ibishya, bityo iterambere rikadindira.
Yagize ati “Hari imiyoboro myinshi yagiye yangizwa n’abaturage, ugasanga bangiza amatiyo y’aho amazi aca kugira ngo babone amazi yo kuhira, bibagiwe ko abo hepfo na bo bayakeneye. Ntibikwiye, kuko bidindiza iterambere.”

Abaturage b’i Kibilizi bishimiye kuba bagiye kwegerezwa amazi kuko abatuye kure y’amavomero byabatwaraga umwanya bajya kuyashaka, bigatuma hari ibindi bagakoze baburira umwanya, bikabadindiza mu iterambere.
Uwitwa Claudette Usanase yagize ati “Dufite amavomero rusange atari menshi. Nkoresha iminota 30 mu kujya kuvoma, nkishyura amafaranga 10 ku ijerekani. Hari igihe amazi agera aho agakama akamara nk’ibyumweru bitatu atagarutse, ugasanga tubyiganira kuri za kano, ukahasanga umurongo, ku buryo ushobora kuhamara n’amasaha abiri utegereje kugerwaho.”
Yunzemo ati “Ariko amazi natwegerezwa tuzayafata mu rugo bityo uturima tw’igikoni tuzahore dutoshye, abana bajye kwiga badakererewe. Kugeza ubu mu mudugudu wacu abafite amazi mu ngo ni babiri gusa. N’abandi twabyifuzaga ariko tukabona tutabona ubushobozi kubera umuyoboro uri kure. Ariko amazi natwegerezwa tuzayafata.”
Winifrida Nkundwanabake na we ati “Tuvoma amazi ashoka mu kabande, wanakwibeshya ukajyayo mu masaha abanyeshuri bari mu rugo ukirirwayo. Nibikemuka tuzajya tuvoma amazi meza, twuhire inka. Iyo inka itanyoye amazi ntubona ubwatsi buyihaza, bityo ukabura n’umusaruro.”

Umuyobozi wa WASAC mu Rwanda, Prof Omar Munyaneza, na we yashishikarije abatuye i Nyamagabe ko igihe amazi azaba yamaze kubegerezwa mu midugudu bazitabira kuyafata mu ngo zabo, dore ko intego u Rwanda rwihaye ari uko muri 2030 nibura ingo zigera kuri miliyoni zizaba zifite amazi mu ngo.
Yanavuze ko muri uyu mushinga w’imyaka itanu bazasana bakanongerera amazi imiyoboro igera kuri 46, bakubaka n’imishyashya. Ni muri urwo rwego bazagura n’uruganda rw’amazi rwa Gisuma rumaze imyaka irenga 40, rwatangaga metero kibe 1700 ku munsi.
Kugeza amazi meza ku baturage kandi bizajyanirana no gutanga ibigega birenga 571 bifata amazi mu mashuri, ndetse no kubaka ubwiherero 1396 ahahurira abantu benshi.
Uyu mushinga watangijwe uzasiga abaturage 41% bo mu Karere ka Nyamagabe bari basigaye batagera ku mazi meza mu gihe no mu ntera ikwiye na bo abageraho.
Icya kabiri cy’ubushobozi buzifashishwa kizatangwa n’umuryango Water for People.



VIDEO – Mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Kabiri hatangijwe gahunda y'imyaka itanu yo kugeza amazi meza ku baturage bose. Iki gikorwa gihuriweho na Minisiteri y'ibikorwa Remezo, Akarere ka Nyamagabe, WaterAid na Water for People, kizarangira gitwaye miliyoni 62 z'Amadolari ya… pic.twitter.com/qcmZk3kvVL
— Kigali Today (@kigalitoday) June 3, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|