Nyamagabe: Hatangijwe umushinga ugamije kurengera uburenganzira bw’abana

Mu karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga wo guharanira uburenganzira bw’abana uzamara imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa n’ihuriro ry’abanyamategeko b’abakirisitu rya Lawyer of Hope ku bufatanye na World Vision.

Mu bibazo uyu mushinga watangiye ibikorwa muri 2013 uhura nabyo bihungabanya uburenganzira bw’abana harimo abana bata imiryango bakajya mu muhanda, abatereranwa n’ababyeyi, abana batandikishwa n’ababyeyi mu bitabo by’irangamimerere, abakoreshwa imirimo ivunanye hirya no hino, n’ibindi.

Egide Twagirayezu, umuyobozi muri Lawyers of Hope avuga ko uyu mushinga ahanini ugamije kongerera ubumenyi abaturage n’inzego z’ibanze mu bijyanye n’ubureganzira bw’umwana, kugira ngo buri wese abashe kumenya aho buhungabana ndetse anagire uruhare mu gutanga amakuru yatuma buharanirwa.

Twagirayezu Egide yerekana uko umushinga ukora mu kurengera uburenganzira bw'abana.
Twagirayezu Egide yerekana uko umushinga ukora mu kurengera uburenganzira bw’abana.

Ati “uyu mushinga ushinzwe ahanini kwigisha abaturage n’inzego z’ibanze kurengera uburenganzira bw’umwana bo ubwabo bakabasha kumenya ibibazo abana bafite, bakaba babasha no kumenya aho babyerekeza igihe badashoboye kubibonera ibisubizo”.

Kimwe mu bibazo byatinzweho n’inzego zinyuranye zari muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga, ni ikibazo cy’abana bo mu muhanda bakiri bato kandi bakomeza kwiyongera.

Twagirayezu avuga ko hagomba kwegerwa ababyeyi b’abana bari mu muhanda hakarebwa impamvu ibibatera, hanyuma inzego zose zigashakira hamwe umuti kugira ngo basubizwe mu miryango.

Ubuyobozi bwa Lawyers of Hope, World Vision, zone y'amajyepfo, Ubushinjacyaha n'ubugenzacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe, n'ubushinjacyaha bwitabiriye uyu muhango.
Ubuyobozi bwa Lawyers of Hope, World Vision, zone y’amajyepfo, Ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe, n’ubushinjacyaha bwitabiriye uyu muhango.

“Twavuganaga n’inzego zose zibishinzwe ko twakwegera ababyeyi b’abo bana tukabaganiriza tukamenya ikibazo bafite kuko abana mu byo batuganiriza hari abafite ababyeyi, hari n’abatabafite. Nitumara kureba abo bana bafite ibibazo noneho tugakorana n’inzego z’ibanze z’aho baturuka kugira ngo tuzagende tubakura mu muhanda buhoro buhoro basubire iwabo,” Twagirayezu.

Kuko uyu mushinga biteganijwe ko uzamara imyaka itatu gusa, Lawyers of Hope ngo izashyira ingufu mu kwigisha abaturage n’inzego zinyuranye ndetse hanashyirweho ihuriro (coordination) kuri buri murenge mu mirenge umunani bakoreramo, bityo mu gihe bazaba batagihari abaturage bafatanyije n’ayo mahuriro bazasigare baharanira uburenganzira bw’umwana.

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama itangiza uyu mushinga kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/06/2014, ni uko hashyirwa ingufu nyinshi mu guhugura abana ngo bamenye uburenganzira bwabo ndetse n’inshingano, bityo bazafate iya mbere mu kubuharanira igihe bwahungabanye, ndetse n’amahuriro y’abana ari mu bigo by’amashuri abanza agahabwa ubumenyi buhagije.

Inzego zinyuranye zirebwa n'uburenganzira bw'umwana mu buryo bugari zasobanuriwe uko uyu mushinga ukora n'uruhare bzisabwa.
Inzego zinyuranye zirebwa n’uburenganzira bw’umwana mu buryo bugari zasobanuriwe uko uyu mushinga ukora n’uruhare bzisabwa.

Uyu mushinga ukorera mu mirenge umunani muri 17 igize akarere ka Nyamagabe ariyo Gasaka, Kamegeri, Cyanika, Mbazi, Uwinkingi, Kibilizi, Tare na Kitabi.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka