Nyamagabe: Hatangijwe icyumweru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa

Kuwa mbere tariki 08/07/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), aho gereza ya Nyamagabe ifasha muri gahunda z’iterambere ry’akarere ariko n’abagororwa bakaba baratekerejweho.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe, Gato Sano Alexis ngo muri iki gihe cyahariwe ibikorwa bya RCS mu karere ka Nyamagabe bazubakira abaturage batishoboye amazu arindwi, bagire uruhare mu gutanganya imihanda igana mu mudugudu w’icyitegererezo ari naho bazubakira abatishoboye, banatange umusanzu mu kuhageza amazi.

Ati: “ni muri hagunda yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu harimo gufasha Abanyarwanda batishoboye. Gahunda dufite ni ukububakira amazu arindwi, ibijyanye n’imihanda no kwegereza aba baturage twubakira hano amazi.”

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe hazanavurwa abagororwa 230 barwaye indwara z’amenyo.

Ibi bikorwa bigamije iterambere abagororwa bakora kandi ngo bifite n’akamaro mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ngo kuko bihuza abagororwa ndetse n’abaturage bagasabana, bakanafatanya mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yavuze ko ibi bikorwa bya RCS byerekana ko nta muntu ugomba gusigara inyuma mu bikorwa biteza imbere igihugu, anashimira uburyo basanzwe bakorana na Gereza ya Nyamagabe.

Ngo n’ubwo baba bafungiwe ibyaha bitandukanye igihe kiragera bagataha bagasubira mu muryango nyarwanda, bityo abagororwa bakaba bagomba kugira uruhare mu iterambere ngo bazasange hari aho bigeze.

Mu kubaka aya mazu abagororwa bazatanga umusanzu w’amaboko naho ibikenera amafaranga nk’isakaro n’ibindi bikazaturuka ahandi dore ko aho azubakwa hari gukorwa umudugudu w’icyitegererezo ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ibi bikorwa by’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa aho gereza ya Nyamagabe iraba itanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu byatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 08/07/2013 bikazarangira tariki 20/07/2013, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rwa RCS mu iterambere ry’igihugu”.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka