Nyamagabe: Hari abagabo n’abagore bumvise ‘gender’ nabi bikadindiza iterambere ry’ingo

I Jenda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko hari abagabo babonye abagore basigaye bazi gushakisha amafaranga, babaharira ingo, ariko hakaba n’abagore bakora bakabona amafaranga bagatangira kugira imyitwarire idakwiye, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.

Mu Murenge wa Musange hari abavuga ko uburinganire n'ubwuzuzanye butarumvwa neza na bose
Mu Murenge wa Musange hari abavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye butarumvwa neza na bose

Judith Kubwimana agira ati “Abadamu bitabiriye amatsinda na bo bagira agafaranga, bagategereza ko umugabo hari icyo na we ari buzane mu gutunga urugo, ntagire icyo azana, ahubwo iryo abonye akarinywera, avuga ati n’ubundi umugore afite amafaranga, ejo yagiye mu itsinda niba ari umunyu arawugura, niba ari isabune arayigura. Ingo zabaye iz’abadamu.”

Umuturanyi we utarashatse gutangaza amazina ye, yitangira ubuhamya bw’uko umugabo yamuhariye ibibazo by’urugo agira ati “Mfite abana babiri biga, umwe ari mu kurangiza, ariko n’iyo arwariye ku ishuri agatanga nomero za se ngo bamuhamagare, ahita avuga ngo reka mbahe iza nyina.”

Akomeza agira ati “Amafaranga yo kumuvuza nyashaka mu itsinda, ndetse n’ayo gukemura utundi tubazo two mu rugo, ugasanga mpora mu myenda, kandi amafaranga ava mu rutoki, ari na yo afatika, umugabo ayamarira mu kabari.”

Donatille Mukantaganzwa, uyobora umudugudu umwe wo mu Kagari ka Jenda na we agira ati “Hari aho dusanga umugabo yarumvise iby’uburinganire nabi, urugo akaruharira umugore. Ugasanga ni we uhaha, umugabo yagurisha inka ntamugurire igitenge, noneho umugore yagira ngo aravuze umugabo akavuga ngo si uburinganire se?”

Mukantaganzwa ariko anavuga ko abumvise uburinganire nabi atari abagabo gusa, kuko hari n’abagore, n’ubwo ari bo bakeya ugereranyije n’abagabo, usanga barataye ingo, bakajya kuba inshoreke z’abandi bagabo.

Ati “Bajyaga bavuga ngo umudamu wabonye amafaranga arengwa ku mugabo, hari aho birimo kugenda bigaragara. Hari umudamu wataye umugabo n’abana babiri, ajya gucumbika mu isantere ngo afite amafaranga ari kudoda, kandi igishoro yaragikuye mu bagabo.”

Ku rundi ruhande ariko, Mukantaganzwa agarukira uyu mudamu avuga ko iyi myitwarire yavuye ku buryo umugabo we yamufataga mbere.

Agira ati “Tuganira mbere yari yarambwiye ko amafaranga umugabo akura mu rutoki ayanywera yose, ntamugurire n’imyenda.”

Abagabo bo bavuga ko baharira abagore ingo kubera ko bigishijwe kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bamara kubona amafaranga bakabasuzugura.

Juvénal Tuyisenge ati “Umudamu agira amafaranga aruta ay’umugabo, agatangira kumusuzugura, akaba ari we uba nk’umugabo, undi na we yabibona urugo akarumurekera.”

Abagore ntibishimira kurekerwa inshingano zose z’urugo, ku buryo usanga bifuza ko abagabo bazindukira ku kabari bakirukanwamo, byanaba ngombwa bakabihanirwa, kuko ari ho bajyana amafaranga bakazanye bagafatanya guteza imbere ingo zabo.

Umugore umwe ati “Njyewe njya mvuga nti iyo ubuyobozi bubona umugabo uhera nka saa tanu za mu gitondo ari mu kabari akageza nijoro, yari akwiye kukirukanwamo, akanabihanirwa.”

Hon. Depite Germaine Mukabalisa, ubwo yifatanyaga n’abatuye i Musange mu kwizihiza umunsi w’abagore tariki 8 Werurwe 2022, yavuze ko ingamba n’amategeko byo gutuma abagore n’abagabo buzuzanya aho kubangamirana bamwe bahohotera abandi, byashyizweho.

Igisigaye kugira ngo bikurikizwe ngo ni ikibazo cy’imyumvire igenda ihinduka ku bw’ubukangurambaga bukorwa, haba ku munsi mpuzamahanga w’abagore n’uw’umugore wo mu cyaro, ndetse no mu bundi buryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka