Nyamagabe: Harasabwa ubufatanye ngo imyanzuro y’umwiherero wa 10 ibashe kugerwaho
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagezaga ku bakozi b’ako karere ibyavuye mu mu mwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro, yabasabye ubufatanye kugira ngo iyo myanzuro ibashe kugerwaho.
Mu nama yagiranye n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari ndetse n’abagize biro y’inama njyanama y’imirenge, tariki 05/04/2013, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese kuva ku muturage kugera ku muyobozi ndetse n’umukozi, bagahana amakuru ndetse bakubahiriza igihe.
Umuyobozi w’akarere yakomeje avuga ko bitari kuba bihagije ko yoherereza abayobozi akuriye imyanzuro yanditse ku mpapuro gusa, ahubwo ko byari ngombwa ko abibasobanurira kurushaho ndetse bakanungurana ibitekerezo.
Abayobozi b’inzego z’ibanze batangaza ko bakiriye neza iki gikorwa cyo kuba umuyobozi w’akarere abagejejeho iyi myanzuro kuko nabo bazagira uruhare mu kubishyira mu bikorwa.
Kanuni Joseph uyobora umurenge wa Kibirizi ati “Imyanzuro yose twayigaragarijwe ariko cyane cyane ni kwihutisha iterambere ry’abaturage, imibereho myiza, kwita ku ikoranabuhanga no guteza imbere uburezi”.

Uwimbabazi Mary uyobora akagari ka Karama ko mu murenge wa Cyanika nawe yagize ati: “twabonye ahantu henshi tuzashyira ingufu cyane cyane gukorera hamwe. Tuzagenda tubigeze ku baturage duhagarariye ku buryo iterambere rigerwaho byihuse”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye abo bakorana guharanira ko ibikorwa bateganije bishyirwa mu bikorwa, hakabaho guhuza imbaraga, guhanahana amakuru ku gihe, ndetse no gushingira ku makuru n’imibare bya nyabyo kugira ngo bazabashe kugera ku ntego.
Umwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru wari ufite intego yo kongera ubufatanye kugira ngo ubuyobozi buzabashe kubyaza umusaruro gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri hagamijwe kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Mu myanzuro 31 yafatiwe muri uyu mwiherero harimo gukoresha imbuga nkoranyambaga, gushyira imbaraga mu mashuri yigisha imyuga bikazafasha abaturage kwihangira imirimo, kurushaho gukorana n’abikorera n’ibindi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|